Umukobwa w’imyaka 15 yatawe muri yombi akurikiranyweho kubyara uruhinja akaruta mu bwiherero bw’umuturanyi w’iwabo mu Umurenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu, akaba afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kanama.
Urwo
ruhinja rwatahuwe n’umuturanyi wari ugiye mu bwiherero bw’umuryango w’uwo
mwangavu ku manywa yo ku wa 29 Ukwakira 2025, agasanga harimo uruhinja agahita
atabaza.
Uwatahuye
urwo ruhinja utavuzwe ku bw’umutekano w’umwangavu watewe inda atujuje imyaka
y’ubukure, yatangaje ko akigera mu bwiherero yahasanze
amaraso menshi n’urwo ruhinja rwapfuye rwambaye ubusa.
Ati:
“Kubera ko ubwiherero bw’ino buba ari bugufi cyane kubera amakoro, uruhinja
rwagaragaraga neza binagaragara ko rwari rugejeje igihe cyo kuvuka. Nahise
ntabaza ba nyir’ubwiherero kuko bari bahari baraza barareba basanga koko
umurambo w’urwo ruhinja urimo, n’abandi baturage barahagera mpamagara Umukuru
w’Umudugudu ahamagara izindi nzego, baje babisanga uko nanjye nabibonye.”
Uwo mwangavu
wo muri urwo rugo wakekwaga ko atwite ariko akabihakana, yahise afatwa ariko
abanza kubihakana ariko bamukurikiranye basanga afite ibimenyetso by’umuntu
wamaze kubyara.
Uyu
muwangavu wari warataye ishuri akajya gukora muri resitora ataha iwabo, yahise
yihutishwa kwa muganga bamupimye basanga ari we wabyaye, na we abona kubyemera.
Umwe mu
Bajyanama b’Ubuzima bo mu Kagari ka Nyaruteme yabwiye Imvaho Nshya ko
ababyeyi n’abaturanyi babo batangiye gukeka ko uwo mwana atwite ubwo inda
ye yagaragaraga ariko babimubajije arabihakana.
Ati:
“Bigitangira guhwihwiswa bamwe bavugaga ko atwite, abandi bakavuga ko ari
umubiri yisanganiwe kuko asanzwe ari munini, ababyeyi bamubajije arabihakana.
Byageze ubwo n’abajyanama b’ubuzima baza kumupima,akajya ajya mu nzu
akabazanira inkari zitari ize bazipima bagasanga adatwite.
Bivugwa ko
Abajyanama b’Ubuzima bari baramupimye inshuro eshatu zose abaha inkari zitari
ize bagasanga adatwite, ati: “Yatunguranye basanze urwo ruhinja mu bwiherero,
baza gusanga ari urwe nubwo yari yabanje kubihakana.”
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanzenze Uwizeyimana Josiane, yavuze ko bakeka ko
mbere yo kujugunya uwo mwana w’umuhungu yabyaye mu bwiherero yababanje
kumuniga.
Ati:
“Yabyaye umwana w’umuhungu. Uwamubyaye na we yari ari aho ntaho yigeze ajya
handi. Yabanje kubihakana twifashisha abaganga, bagaragaza ko afite ibimenyetso
ko yabyaye kuko byanagaragaraga, ahita yemera ko ari we warubyaye akaruniga
akaruta muri ubwo bwiherero. Yahise atabwa muri yombi ashyikirizwa RIB ya
Kanama, umurambo w’uruhinja ujyanwa mu Bitaro bya Gisenyi.”
Yasabye
abangavu kwirinda ababashuka bakabatera inda zitateganyijwe bakanababuza
kubavuga, kuko uyu mukobwa agifatwa yabajijwe uwayimuteye akinangira akanga
kumuvuga.
Yakomeje
agira ati: “Turanasaba ababyeyi kudahoza ku nkeke umwana igihe babona atwite
kuko na byo bishobora kumutera umutima mubi akihekura. Ikindi ni ugutangira
amakuru ku gihe babonye umwana agaragaza ibimenyetso bidasanzwe kuko nk’uyu
bamuketse, Abajyanama b’Ubuzima bakavuga ko basanga adatwite bo babona ko
agaragaraza ibimenyetso byo gutwita. Bagombaga kubibwira ubuyobozi, akajyanwa
kwa muganga bakareba hakiri kare, akaba yagirwa inama.”
Yaboneyeho
gusaba ababyeyi bafite abana bacikishirije ishuri kubasubizayo , ugite
ikibazo cyihariye agafashwa ndetse n’ugizew ingorane zo gushukwa agaterwa inda
akitabwaho kugira ngo harenngerwe ubuzima bw’abana bombi hanakurikiranwa
uwamuhemukiye.
Yakomeje
agira ati: “N’ababyeyi bavuga ko abana babananiye turabasaba kujya begera
ubuyobozi igihe babona hari ikibazo kidasanzwe bakabubwira bagafatanya guha
umwana inama, ariko ntibaterere iyo ngo bavuge ko abana babananiye bigere aho
babyara bakibashidikanyaho.”