• Amakuru / POLITIKI



Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Jumanne Muliro, yatangaje ko hashyizweho gahunda ya guma mu rugo yatangiye gukurikizwa ku wa 29 Ukwakira 2025, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, mu rwego rwo guhosha imyigaragabyo.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko muri uwo Mujyi hagaragaye imyigaragambyo ubwo amatora y’umukuru w’igihugu yari arimbanyije.

Jumanne yagize ati:"Nyuma y’ibyabaye, polisi irabwira abaturage bose bo mu Mujyi wa Dar es Salaam ko kuva uyu munsi ku wa 29 Ukwakira 2029 kuva Saa Kumi n’Ebyiri bagomba kuba bari mu rugo."

Imyigaragambyo yagaragaye mu bice bitandukanye bya Dar Es Salaam, ndetse n'ahandi nka Dodoma, Arusha... abigaragambya bafunze imihanda ndetse banatwika bimwe mu bikorwaremezo.

Kugeza uu internet ntabwo iri gukora muri Tanzania nk’uko NetBlocks igenzura ibijyanye na internet yabigaragaje.

Amagana y’abigaragambya bakoze urugendo bagana ku kiraro kizwi nka ‘Selander Bridge’ kiri ku nkengero y’Inyanja y’Abahinde, berekeza rwagati mu Mujyi wa Dar es Salaam.

Ababonye iby’iyi myigaragambyo bavuga ko yari ikaze by'umwihariko mu bice bine byo muri uwo mujyi. Polisi yagerageje gukoresha imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.

Umwe mu bigaragambya baganiriye na BBC yagize ati:"Turarambiwe. Dushaka ko komisiyo y’amatora yigenga tugahitamo umuyobozi dushaka."

Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukwakira 2025, ni bwo Abanya-Tanzania, babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Ni amatora yari yitezwemo ubwitabire bwo ku kigero cyo hejuru kuko Abanya-Tanzania basaga miliyoni 37, barimo ibihumbi 200 baba mu mahanga biyandikishije gutora.

Perezida Samia Suluhu Hassan ahanganiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida 16, barimo Kunje Ngombale w’ishyaka AAFP, Hassan Almas, uhagarariye wa NRA, Coaster Kibonde wa Chama Cha Makini, Doyo Hassan Doyo wa NLD n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Suluhu w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) ni we uhabwa amahirwe, kuko aya matora abaye benshi mu bo batavuga rumwe bafunzwe barimo Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA.

CHADEMA yakumiriwe mu matora muri Mata hagaragazwa ko itujuje ibyangombwa. Luhaga Mpina w’ishyaka rya kabiri rimomeye mu mashyaka atavuga rumwe na leta rya ACT-Wazalendo na we yarakumiriwe.

Ubwo yari muri Kenya Umunyamabanga wa CHADEMA ushinzwe ububanyi n’amahanga, Deogratius Munishi yabwiye Citizen Television ko "nta matora ari kuba muri Tanzania. Mbivuze neza mu magambo make ni ukwimika.

Ubwo yari amaze gutora, Samia Suluhu Hassan yagize ati:"Ndagira inama Abanya-Tanzania bose ko bakwiriye kuza bagatora na cyane ko ari uburenganzira bwabo guhitamo abayobozi bababereye."

Amerika yaburiye abaturage bayo bari muri Tanzania 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo n’bakozi ba Guverinoma yazo bari muri Tanzania kuba maso, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yadutse muri iki gihugu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika biciye muri Ambasade zazo muri Tanzania, zasabye abakozi ba Guverinoma yazo ndetse n’abaturage bazo bari muri Tanzania kwirinda kujya mu myigaragambyo ndetse no kwirinda kujya mu kivunge.

Abanyamerika bari muri Tanzania kandi basabwe kwirinda kwigaragaza cyane, gukurikira ibitangazamakuru byo muri iki gihugu kugira ngo bamenye amakuru agezweho ndetse no gukora ibishoboka byose bakamenya abantu babari hafi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments