• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo (RDC), rwakatiye Adjudant (Warrant officer) Sarah Ebabi igifungo cy'umwaka usubitse, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’imyitwarire inyuranyije n’amahame ngengamyitwarire ya gisirikare.

Adjudant Ebabi yakatiwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 29 Ukwakira 2025, Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’imyaka 10 kubera amashusho n’amafoto bye byasakaye ku mbuga nkoranyambaga asomana n’umukunzi we bitegura kurushinga kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025.

Iki gihano kivuze ko uyu musirikare wari ufunze kuva ku wa Gatanu, tariki ya 24 Ukwakira 2025, ahita arekurwa akidegembya ariko agasabwa kutongera gukora ikindi cyaha kiregerwa Urukiko mu gihe umwaka utarashira kuko byatuma n'uwo mwaka yakatiwe awufungwa.

Nyuma yo gukatirwa, hatangajwe amashusho y’abantu benshi bagaragaye hanze y’Urukiko bishimiye ko agiye kurekurwa akajya kwitegura ubukwe bwe buteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

Mbere yo gukatirwa, Sarah Ebabi w'imyaka 29 y'amavuko yavugaga ko amaze imyaka 10 akorera igisirikare cya RDC, aho yabwiye Urukiko ko afite abatumirwa 400 yatumiye mu bukwe bwe.

Yagize ati:"Ngomba kwitegura iki gikorwa gikomeye mu buzima bwanjye, kandi giteye ishema igisirikare. Ndagusabye [perezida w’urukiko] ngo undekure, ndarengana."

Ku wa 28 Ukwakira 2025, Ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari bwasabiye Ebabi gufungwa imyaka 10 kubera amashusho ye yasakaye ku mbuga nkoranyambaga asomana n'umukunzi we yambaye impuzankano ya gisirikare.

Mu gihe Adjudant Ebabi, usanzwe akorera mu rwego rw’iperereza rwa gisirikare (DEMIAP), yari yamaganye ibyo aregwa avuga ko ayo mafoto n’amashusho byashyizwe kuri TikTok n’umufotozi witwa Yannick Kayembe.

Yabwiye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ko Kayembe ukorera muri ‘Raw Studio’ yemera ko ari we wasakaje ayo mafoto n’amashusho agamije kwamamaza ibikorwa bye.

Yagize ati:"Icyaha ni gatozi, Nyakubahwa Perezida w’Urukiko. Ntabwo ari jye watangaje ayo mashusho."

Abunganira Ebabi bavugaga ko ibyabaye atari icyaha cy’umusirikare ahubwo ari ukwinjira mu buzima bwe bwite.


Abanyecongo benshi ku mbuga nkoranyambaga bari bamaganye ibishinjwa uyu musirikare, bagaragaza ko atari icyaha cyo kujyanwa mu rukiko 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments