Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko
rwafunze abagabo batatu rwafatanye amahembe y’inzovu apimye ibilo 20 yaturutse
muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bayatwaye mu modoka y’Akarere ka
Burera.
RIB yatangaje ko aba bagabo bafatiwe mu mujyi wa
Kigali tariki ya 17 Ukwakira 2025, ubwo bari biteguye kuyashyikiriza umuntu
wagombaga kuyagurisha ku mugabane wa Asia.
Umwe mu bafashwe yari asanzwe ari umushoferi
w’Akarere ka Burera. Uwa kabiri avuga ko yari asanzwe ari umukomisiyoneri mu
bucuruzi bw’amahembe y’inzovu.
Uvuga ko ari umukomisiyoneri yasobanuye ko hari
umuturage wo muri RDC wamusabye kumushakira umuntu wamwambukiriza amahembe
y’inzovu, amuhuza n’uwa gatatu, ayambutsa mu buryo bwa magendu.
Uvuga ko yambukije aya mahembe yasobanuye ko
yabigiyemo ashaka imibereho, ariko ngo ntasanzwe ayacuruza.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangaje
ko hari abantu baba bashaka gukoresha u Rwanda nk’inzira y’ibicuruzwa bitemewe
n’amategeko nk’amahembe y’inzovu, ariko ko hafashwe ingamba zibakumira.
Dr Murangira yagize ati “Kubera ingamba zo
kubirwanya ziba zarashyizweho, biboneka gake. Abafatwa bose baba bagerageza
gukoresha u Rwanda nk’inzira. Aba bafashwe rero ni urugero rw’uko izo ngamba
zikora kandi ufashwe wese ahanwa nk’uko amategeko abigena. Turasaba abantu
kwirinda kubyishoramo.”
Ingingo ya 58 y’itegeko rigenga ibidukikije
iteganya ko umuntu uhiga, ugurisha, ukomereza cyangwa wica inyamaswa yo mu
bwoko bw’inyamaswa bukomye, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu
ariko kitarenze imyaka irindwi, agacibwa ihazabu itari munsi ya miliyoni 5 Frw
ariko itarenze miliyoni 7 Frw.
Aba bagabo bose bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo mu Karere ka Gasabo mu gihe dosiye yabo iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uwari kuyajyana ku isoko muri Asia we aracyashakishwa.