Amasezerano y’inguzanyo yashyizweho umukono kuri uyu wa 11 Nyakanga 2023 agamije kongera umubare w’ingo zigerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, umushinga ukazasiga ingo nshya ibihumbi 60 mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Gakenke zihawe amashanyarazi.
Iyi nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25 ku nyungu ya 1%, ndetse harimo imyaka itanu u Rwanda ruzaba rusonewe kwishyura.
Akarere ka Kamonyi gafite ingo zirimo umuriro w’amashanyarazi ku kigero cya 59.8%. Muri izo 36,4% zifite amashanyarazi akomoka ku muyoboro mugari, naho 23,4% zifite amashanyarazi akomoka ku ngufu zisazura.
Uyu mushinga uzasiga Amashanyarazi mu karere ka Kamonyi yiyongereyeho 6,8%, bikazagira uruhare mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage binyuze mu guhanga imirimo mishya, kunoza imiturire, inganda nto zitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigega cy’Iterambere cya Arabia Saudite, Sultan Abdulrahman Al-Marshad yatangaje ko iyi nguzanyo ari imwe mu nkingi zigamije gukomeza umubano mwiza urangwa hagati y’ibihugu byombi bisanzwe bikorana mu mishinga itandukanye by’iterambere.
Ati “Uyu mushinga ugamije gufasha gutanga amashanyarazi ku ngo z’abaturage, inzu za Leta n’ibigo bya Leta ndetse no kongera ibikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Kamonyi.”
Muri uyu munshinga, Leta y’u Rwanda izatangamo abarirwa mu bihumbi 10 by’Amadorali ya Amerika, azishyurwa mu misoro, ingurane zizahabwa abaturage, amashyanyarazi akazagezwa ku ngo nshya ibihumbi 30.769 mu karere ka Kamonyi gusa.
Minisitiri Dr Uzziel Ndagijimana yagize ati “ Bizagira uruhare mu guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza muri gahunda igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu (NST1) duha ingo nyinshi amashanyarazi. Ni indi ntambwe itewe mu rugendo rwo kugera ku ntego y’uko buri munyarwanda azaba agerwaho n’amashanyarazi muri 2024.”
Ubuyobozi bushinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi butangaza ko mu mishinga itandukanye iri gukorwaho muri iki gihe niba irangiye izatuma ingo zisaga ibihumbi 450 zibona amashanyarazi mu bihe bya vuba.
Gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi kuri bose iteganya ko mu 2024 ingo zingana na 70% zizaba zifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange naho 30% zikazaba zikoresha amashanyarazi adafatiye ku muyoboro rusange.
Mu mpera z’umwaka wa 2022, u Rwanda rwujuje miliyoni 2 z’ingo zimaze kugerwaho n’umuriro w’amashyarazi.
Kuva mu 1967 Arabia Saudite yafashije u Rwanda mu mishinga 12 y’iterambere mu ngeri zitandukanye z’ubuzima w’igihugu yatwaye abarirwa muri miliyoni 130 z’amadorali ya Amerika.
