• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Niyonshuti Emerance , wari wayireze muri Ferwafa , asabwa kubwira Police WFC , kuganira na Rayon Sports cyangwa agasubira mu kazi .

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu  taliki ya 12 Ugushyingo , nibwo ikipe ya Rayon Sports na Niyonshuti Emerance wari wayireze muri Ferwafa , bamenyeshejwe umwanzuro w'urubanza rwabo, ndetse Rayon Sports ikaba yatsinze uyu mukobwa usanzwe uyikinira mu kibuga hagati.

Mukwezi kwa 9 uyu mwaka, ubwo ikipe ya Rayon Sports yari ivuye mu marushanwa ya CAF Champions league  mu ijonjora rya Cecafa, nibwo uyu mukobwa yashatse gusesa amasezerano ye muri Rayon Sports,  kugirango ajye mu ikipe ya Police WFC yamwifuzaga, amakuru avuga ko Police WFC yari yemereye Emerance kumwishyurira Kaminuza no kumuhemba neza , undi nawe yemera atazuyaje kuyerekezamo.


Niyonshuti Emerance yifuzaga kuva muri Rayon Sports 

Emerance yahise asaba Rayon Sports kumurekura akerekeza muri Police WFC , Rayon Sports irabyanga , nibwo nawe yitabaje Ferwafa , kugirango arenganurwe , uyu mukobwa yavugaga ko Rayon Sports imaze amezi 3 itamuhemba, ndetse ko ubwo mu mategeko yemerewe gusesa amasezerano .

Ikipe ya Rayon Sports yo yavuze ko ibyo uyu mukobwa avuga atari ukuri, ko ahubwo bo bamufata nk'uwataye akazi , kuko kuva bava muri Kenya atagarutse mu myitozo ya Rayon Sports,  ko ahubwo yakoraga imyitozo muri Police WFC .

Amakuru twamenye , ni uko Niyonshuti Emerance  yahembwe amezi 3 nkuko biteganywa n'amategeko ariko ahembwa  hakoreshejwe uburyo bwa  Mobile Money , uyu mukobwa ngo yaba yaribeshye ko Rayon Sports itazabona ibimenyetso byuko yamuhembye,  kuko itamuhembeye kuri konte ya banki nkuko byari bisanzwe, gusa Rayon Sports yo yari ibifite ari nacyo cyatumye imutsinda .


Emeranye (nimero 15) yari umwe mu bakinnyi Rayon Sports igenderaho hagati mu kibuga

Kugeza kuri ubu haribazwa niba ikipe ya Police WFC , yiteguye kuganira na Rayon Sports ikagura uyu mukinnyi , cyangwa niba azasubira muri Rayon Sports , cyane ko shampiyona igeze ku munsi wa 4, ariko akaba atarimo gukina,  Niyonshuti Emerance ni umwe mu bakinnyi beza mu kibuga hagati u Rwanda rufite , ndetse akaba ari umwe mubo ikipe y'igihugu y'abagore igenderaho.


Bivugwa ko Emerance yamerewe ibirenze na Police WFC akibagirwa ko afite amasezerano ya Rayon Sports 


Niyonshuti Emerance ahanganye n'umukinnyi wa Indahangarwa WFC

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments