Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame,
ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Mugabowagahunde Maurice,
uyu munsi bagiranye ibiganiro n'inkeragutabara zo mu turere twose tw’iyi
Ntara, babashimira uruhare rwabo mu iterambere no kubungabunga umutekano
w’igihugu. Ibi biganiro byabereye mu Karere ka Musanze.
Maj Gen Alex Kagame yaganiriye
n’inkeragutabara yumva ibyifuzo byabo, anabagezaho amakuru ajyanye n’umutekano
w’igihugu ndetse na gahunda za Leta.
Yagarutse ku kuba imishinga igenewe inkeragutabara ikiri mike, ariko
ashimangira ko hakorwa ibishoboka byose kugira ngo amahirwe aboneka agabanywe
ku buryo buboneye.
Yasabye kandi abasirikare b’inkeragutabara kwishyira hamwe mu makoperative
kugira ngo biborohere kubona inkunga no gutangira imishinga ibateza imbere, aho
gutegereza gusa gahunda za Leta.
Maj Gen Kagame yabibukije kandi gukomeza
kubahiriza indangagaciro z’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura mu baturage,
kwirinda gukwirakwiza amakuru atari yo ku mbuga nkoranyambaga, no kubaha ibanga
ry’ibikorwa by’igisirikare. Yasoje yibutsa ko u Rwanda rufite amahoro
n’umutekano usesuye, ashimangira ko umutekano w’igihugu ari inshingano
y’abanyarwanda bose.
Guverineri Mugabowagahunde mu ijambo rye
yashimiye inkeragutabara ku ruhare rukomeye bagira mu kubungabunga
umutekano w’igihugu n’iterambere ry’igihugu. Yababwiye ko Leta ibaha agaciro
kandi ikomeje gukurikirana imibereho yabo n’uruhare rwabo mu iterambere
ry’igihugu.
Yakomeje ashimangira ko ubuyobozi bw’Intara
buzakomeza ubufatanye n’inkeragutabara haba mu gusangira amakuru, kubitaho mu
by’ubuvuzi, no gushyigikira gahunda z’ihangwa ry’imirimo zigamije kurandura
ubukene.
Guverineri yasabye inkeragutabara gukomeza kuba intangarugero mu kubungabunga umutekano, kurwanya ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko, guteza imbere isuku, no gukomeza kwimakaza indangagaciro nyarwanda.
Like This Post? Related Posts