• Ubuzima / INDWARA


Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyibukije Abanyarwanda ko hari ubushakashatsi buheruka bugaragaza ko 44% by’abafite indwara ya Diabètes ku Isi batabizi.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na Lauryn Stafford, wo mu kigo cya ‘Institute for Health Metrics and Evaluation’ kibarizwa muri Kaminuza ya Washington muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, bushyirwa hanze muri Nzeri 2025, bwagaragaje ko 44% by’abafite indwara ya Diabètes ku Isi batabizi, bushimangira ko umubare munini wabo ugizwe n’abakiri bato.

Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bivuze ko umwe mu bantu babiri ku Isi aba afite indwara ya Diabètes atabizi.

Iherereye kuri ubu bushakashatsi RBC yasabye Abanyarwanda kujya bisuzumisha kuko kubimenya kare bigabanya ibyago byayo.

RBC ivuga ko kumenya ko umuntu arwaye Diabètes hakiri kare ari ingenzi cyane kuko bifasha kugabanya ingaruka ziyiturukaho zirimo indwara z’umutima, impyiko, kwangirika k’udutsi tw’imyakura no gutakaza ubushobozi bwo kubona.

Indwara ya Diabètes igaragazwa n’ingano y’isukari mu maraso iri hejuru y’ibipimo bikwiye, ishobora kugenda mu ruhererekane rwo mu muryango cyangwa igaterwa no guhindura imibereho, imirire n’ibindi.

RBC isobanura ko bumwe mu buryo bwo kwirinda Diabètes burimo gufata indyo yuzuye yiganjemo imboga n’imbuto, gukora imyitozo ngororamubiri buri munsi, kureka inzoga n’itabi no kwirinda umubyibuho ukabije.

Ikagira abantu inama yo kwisuzumisha kenshi kuko iyo Diabètes ibonywe kare, byongerera uyifite amahirwe yo kwitabwaho no kubaho neza.

Bimwe mu bimenyetso byayo harimo kwihagarika cyane, kugira inyota nyinshi idahagarara, kugira inzara idasanzwe, umunaniro udasanzwe, kutabona neza no guta ibilo mu buryo budasobanutse.

Ubushakashatsi bw’Umuryango Mpuzamahanaga ushinzwe kurwanya indwara ya Diabète (IDF), bwagaragaje ko mu mwaka wa 2050, abaturage barenga miliyari imwe n’ibihumbi 300 ku Isi bazaba bafite indwara ya Diabètes.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), muri 2019, ryatangaje ko Diabètes ari yo yahitanye abantu benshi ku Isi aho yahitanye abagera kuri miliyoni 1,5.

Ubushakashatsi bwa IDF bugaragaza ko mu Rwanda abagera kuri 4,5% ari bo bari barwaye Diabètes mu 2021, ni ukuvuga abangana n’ibihumbi 297 mu gihugu hose.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments