• Imikino / FOOTBALL

Cristiano Ronaldo ntabwo azakina umukino wa mbere mu gikombe cy'isi, mu gihe ikipe y'igihugu ya Portugal yabona yabona itike , kubera ikarita itukura yaraye ahawe.

Mu ijoro ryo kuwa kane taliki ya 13 Ugushyingo, nibwo ikipe y'igihugu ya Portugal yatsinzwe na Ireland 2-0,  ibura amahirwe yo guhita ibona itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi,  isabwa gutegereza kucyumweru taliki ya 16 Ugushyingo, ubwo izaba yakiriye ikipe y'igihugu ya Armenia .

Muri uyu mukino ku munota wa 61, captain wa Portugal Cristiano Ronaldo , yabonye ikarita itukura ku ikosa yakoreye myugariro wa Ireland Dara O'Shea, byasabye ko umusifuzi ajya kureba kuri VAR, maze ikarita y'umuhondo yari yamuhaye ihindurwamo itukura, Cristiano Ronaldo asiga bagenzi be kurugamba.


Cristiano Ronaldo yagize umukino mubi cyane yanabonyemo ikarita itukura 

Kuri ubu Cristiano Ronaldo agomba gusiba imikino 2 , harimo umukino bazakina na Armenia mu gushaka itike y'igikombe cy'isi,  n'umukino wa mbere Portugal izakina mu gikombe cy'isi niramuka ibonye itike , ni ikarita ya mbere y'umutuku Cristiano Ronaldo ahawe arimo gukinira ikipe y'igihugu ya Portugal , mu mikino 226 amaze kuyikinira.


Cristiano Ronaldo yabonye ikarita ya mbere y'umutuku mu ikipe y'igihugu ya Portugal 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments