• Imikino / FOOTBALL

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda U17 yatsinzwe na Ethiopia,  mu mukino wa mbere wa Cecafa, igamije gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cya Africa .

Ni umukino ikipe y'igihugu ya Ethiopia , yarushaga Amavubi cyane , ndetse wabonaga ko abakinnyi biyi kipe, bamenyeranye cyane kurusha abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, ku munota wa 31 nibwo Ethiopia yafunguye amazamu, ku makosa ya ba myugariro ba Amavubi, ntago byatinze kuko ku munota wa 36 Ethiopia yabonye igitego cya 2 , nabwo ku makosa yaba myugariro b'u Rwanda .

Ikipe y'igihugu ya Ethiopia, yashoboraga kubona n'igitego cya 3 ndetse n'ibirenzeho , ariko ikomeza guhusha uburyo bwinshi yabonaha , ni mugihe ikipe y'igihugu y'u Rwanda yo yagowe no kubona uburyo bwavamo igitego , kuko wabonaga batabasha guhuza umukino ngo bagere imbere y'izamu rya Ethiopia.


Abasore b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda ntabwo bahiriwe n'umukino wa mbere muri Cecafa 

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda izasubira mu kibuga kuwa gatuna taliki ya 21 Ugushyingo, aho izaba ikina n'ikipe ya Kenya , u Rwanda ruri mu itsinda A , aho rusigaje gukina imikino 3 , imikino ruzakina na Kenya , Somalia na Sudan y'Epfo, ibihugu 2 mu itsinda,  nibyo bizabona itike ya 1/2.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments