Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Nigeria Eric Chelle , yashinje DR Congo gukoresha amarozi, mu mukino wo gushaka itike y'igikombe cy'isi ibihugu byombi byahuriyemo .
Mu ijoro rya taliki 16 Ugushyingo 2025, nibwo Nigeria yatsinzwe na DR Congo kuri penalty, mu mukino wa nyuma wa kamarampaka, wo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cy'isi, ni umukino warangiye banganya 1-1, DR Congo itsinda kuri Penalty 4-3.
Mu gihe bateraga penalty umutoza wa Nigeria Eric Chelle , yagaragaye arimo gushyamirana n'umwe mubari bagize itsinda ry'abatoza ba DR Congo, uyu mutoza mukuru wa Nigeria yagaragaye ashaka gutera icupa ry'amazi uyu muntu utamenyekanye umwirondoro, gusa bagerageza kumufata, intambara irahosha .
Eric Chelle yashatse kurwana ariko baramufata
Aganira n'abanyamakuru Eric Chelle, yavuze ko ubwo bateraga penalty, umwe mu bari bagize itsinda ry'abatoza ba DR Congo, yararimo gukoresha amarozi, ati"ubwo twateraga penalty umwe mubantu ba Congo yakoraga ibintu bya Vudu ( amarozi ) , yabikoraga buri kanya buri kanya , niyompamvu narakayemo gacye".
Yavuze ko yari afite ikintu yazunguzaga atazi niba ari amazi , cyangwa ibindi bintu gusa yemeje ko byari amarozi, Nigeria yabuze itike yo kujya mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'isi, ibintu bitashimishije abanya Nigeria , ndetse biteganyijwe ko uyu mutoza ukomoka muri Mali , ariko ufite ubwenegihugu bw'ubufaransa , ashobora kuza kwirukanwa.
Umutoza wa Nigeria ntago yishimiye imyitwarire yabanye Congo ku ntebe y'abasimbura
Ikipe y'igihugu ya DR Congo yabonye itike yo gukina Kamarampaka mpuzamigabane
Like This Post? Related Posts