• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yatandukanye mu bwumvikane ,n'umunya Tunisia Mohamed Chelly , umukinnyi wo hagati mu kibuga President wa Rayon Sports yaherukaga kuvuga ko yamusinyishije atabishaka.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Ugushyingo, nibwo Rayon Sports yemeje ko yatandukanye nuyu musore, imwifuriza amahirwe mubundi buzima azajyamo, ni umukinnyi utaherukaga mu kibuga , kuko uretse no kuba umutoza wamuzanye ari nawe wamukinishaga yari yarahagaritswe, uyu musore yanagizemo ibihe by'imvune.

Taliki ya 4 Nyakanga , nibwo Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije Mohamed Chelly, umusore w'umunya Tunisia ukina mu kibuga hagati asatira, benshi bagize amatsiko yo kureba uyu mukinnyi ariko baza gutungurwa nuko ibyo bari biteze kubona ataribyo babonye.


Mohamed Chelly yatandukanye na Rayon Sports 
Umuyobozi wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee,  yaherukaga kuvuga ko ubwo yasinyishaga uyu musore bitari mu bushacye bwe, avuga ko hari impamvu atashatse kugarukaho zatumye amusinyisha , benshi bakemeza ko uwazanye umutoza  Afhamia Lotfi muri Rayon Sports , ari nawe wazanye uyu musore, dore ko Lotfi ubwe ariwe wamwizaniye ubwo yagarukaga mu Rwanda avuye ku biruhuko .



Twagirayezu Thadee yari aherutse kuvuga ko atashaga gusinyisha uyu musore 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments