Samuel Eto'o Fils wari usanzwe ari president w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon , yangiwe kongera kwiyamamaza , kubera kugira ubwenegihugu 2.
Kuwa kabiri taliki ya 18 Ugushyingo, nibwo komisiyo y'amatora mu ishyirahmwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon, ryatangaje ko kandidatire ya Samuel Eto'o, wari usanzwe ari umuyobozi waryo , itemewe kubera ko afite ubwenegihugu bwa Espanye ,kandi amategeko n'amabwiriza bigenga amatora, bivuga ko umuntu ufite ubwenegihugu 2 atemerewe kwiyamamaza.
Kuba Samuel Eto'o afite ubwenegihugu bwa Espanye bikomeje kumubera imbogamizi muri Cameroon
Samuel Eto'o Fils usanzwe ufite ubwenegihugu bwa Cameroon na Espanye , si ubwambere kandidatire ye iteshejwe agaciro , kuko no muri 2021 ubwo yatorerwaga kuyobora iri shyirahamwe, yari yabanje kwangirwa kwiyamamaza , gusa nyuma aza kwemererwa binyuze mu nkiko za FIFA, kuri ubu haribazwa niba yongera kugana amategeko , cyangwa niba areka kwiyamamaza.
Samuel Eto'o wakiniye Cameroon imikino 118 agatsinda ibitego 56 , kuva yakwinjira mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon , ubuyobozi bwe bwagiye burangwa n'amakimbirane n'abantu batandukanye, byumwihariko Minisitiri wa Siporo n'urubyiruko muri iki gihugu.
Samuel Eto'o yari amaze imyaka 4 ari umuyobizi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Cameroon
Samuel Eto'o ntabwo yemerewe kongera kwiyayamariza kuyobora FECAFOOT
Like This Post? Related Posts