• Imikino / FOOTBALL

Ku munsi wa 15 wa shampiyona, nibwo amakipe ya Rayon Sports na APR FC , azakina  na Al Hilal SC na Al Merrekh SC zo muri Sudan , ku ngengabihe ivuguruye ya Rwanda Premier League, imikino izaba umwaka utaha.

Ku wa gatatu taliki ya 19 Ugushyingo , nibwo CAF yemereye amakipe yo muri Sudan , gukina muri Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda,  nyuma yuko Ferwafa yemeje ko aya makipe ya Al Hilal SC na Al Merrekh SC zemerewe gukina muri Shampiyona,  Rwanda Premier League yahise itangaza ingengabihe ivuguruye , iriho aya makipe .

Ku ikubitiro kuwa mbere taliki ya 24 Ugushyingo , ikipe ya Kiyovu Sports izakira Al Merrekh SC,  mu gihe kuwa gatatu taliki ya 26 ikipe ya Al Hilal SC izakira Police FC,  hanyuma kuwa kane  taliki ya 27 Ugushyingo, ikipe ya Bugesera FC yakire Al Merrekh SC.


Al Merrekh SC niyo kipe yo muri Sudan  izakina umukino wa mbere muri Rwanda Premier League 

Birumvikana ko benshi bahita bibaza igihe aya makipe azakinira na APR FC na Rayon Sports,  taliki ya 16 Mutarama 2026 Rayon Sports izakira ikipe ya Al Hilal SC,  mu gihe kuwa 17 Mutarama 2026, ikipe ya APR FC izakira uwahoze ari umutoza wayo Darko Novic na Al Merrekh SC atoza .

Aya makipe yo muri Sudan ari gukina muri Shampiyona y'u Rwanda,  kubera ikibazo cy'umutekamo mucye uri mu gihugu cyabo, ndetse ikipe ya Al Hilal SC ikaba izakinira imikono mpuzamahanga mu Rwanda,  uhereye kuwa gatanu taliki ya 21 Ugushyingo,  aho izakira ikipe ya MC Alger,  mu mukino w'umunsi wa mbere w'amatsinda ya CAF Champions league.


Ikipe ya Al Hilal SC izatangira ikina na Police FC iyoboye shampiyona 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments