Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda Ferwafa, ryemeje ko Bonni Mugabe ariwe wagizwe umunyamabanga mukuru waryo , asimbuye Kalisa Adolphe Camarade uri mu nkoko.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Ugushyingo , nibwo Ferwafa yasohoye itangazo , yemeza ko Bonni Mugabe usanzwe ari umukozi muri FIFA , yagizwe umunyamabanga mukuru, akazatangira imirimo guhera taliki ya 01 Ukuboza 2025.
Ferwafa yemeje ko Bonni Mugabe yagizwe umunyamabanga mushya
Bonni Mugabe yabaye umunyamakuru wa Sports , akora imirimo itandukanye muri Ferwafa , kugeza ubwo yagirwaga umukozi muri FIFA, akaba yakoraga muri komisiyo ishinzwe umutekano wo ku kibuga ,mu mpuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku isi ( FIFA) .
Bonni Mugabe asanzwe ari umukozi muri FIFA
Like This Post? Related Posts