• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya APR FC yatsinzwe na Musanze FC 3-2, mu mukino w'umunsi wa 8 wa shampiyona,  yongera gushyira abafana bayo mu gihirahiro .

Ikipe ya Musanze itahabwa amahirwe muri uyu mukino, yafunguye amazamu ku munota wa 6 gusa , igitego cyatsinzwe na Mutsinzi Charles, mu gihe abakunzi ba APR FC bari bizeye ko ikipe yabo yakwishyura, ku munota wa 22, Shaban Hussein Chabalala yatsinze igitego cya 2.

Abakunzi ba APR FC batangira kwiheba, ikipe ya Musanze FC ntabwo yategereje ko igice cya 2 kirangira, kuko Bizimungu Omar yatsinze igitego cya 3 cya Musanze FC,  ndetse igice cya mbere kirangira iyi kipe yo mu majyaruguru y'u Rwanda iyoboye umukino.


Umukino ntabwo wari woroshye ku mpande zombi 

Igice cya 2 ikipe ya APR FC yagarutse ishaka kwishura, ndetse birabahira ku munota wa 63 ibone igitego cya mbere,  cyitsinzwe na myugariro wa Musanze FC Murangamirwa Serge , ku munota wa 87 ikipe ya APR FC yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na William Togui,  abakunzi bayo batangira kwizera ko inota 1 rishoboka , umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 7, irangira Musanze FC yihagazeho itahana amanota 3.

Indi mikino yabaye ku munsi wa 8 wa Shampiyona,  ikipe ya Police FC yatsinze Gicumbi FC  2-1, Amagaju FC anganya na Etincelles FC 1-1, Marine FC itsinda Gorilla FC 1-0, mu gihe Bugesera FC yatsinzwe na Rutsiro FC 3-2, ku cyumweru taliki 23 Ugushyingo , ikipe ya Rayon Sports izakira AS Kigali,  mu gihe Mukura V&L izakira ikipe ya As Muhanga .


Police FC yongeye gutsinda nyuma y'imikino 2 idatsinda

Police FC  yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 20, Gasogi United ku mwanya wa 2 hari Gasogi United n'amanota 15, mu gihe Rayon Sports ari iya 3 n'amanota 13, APR FC yahise ijya ku mwanya wa 6 n'amanota 11, gusa yo imaze gukina imikino 6.


Kuva APR FC yatsinda mukura ntirabasha gutsinda imikino 2 yikurikiranya

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments