• Imikino / FOOTBALL

Raporo y'abasifuzi na Komiseri w'umukino, yagaragaje ko Umurundu Jean Claude Girumugisha ariwe wateje imvururu zabaye, ku mukino ikipe ya Al Hilal SC yatsinzemo MC Alger .

Kuwa gatanu taliki ya 21 Ugushyingo,  nibwo ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudan,  yatsinze MC Alger 2-1 , mu mukino w'amatsinda ya CAF Champions league,  umukino wabereye kuri Stade Amahoro,  uyu mukino urangiye , habaye imvururu nyinshi , abakinnyi n'abatoza ku mpande zombi bararwana birakomera, gusa Police y'u Rwanda irahagoboka irabakiza.

Benshi bibajije icyateye izi mvururu birabayobera, gusa kugeza ubu amakuru aturuka muri CAF aravuga ko Jean Claude Girumugisha , umurundi ukina ku ruhande asatira mu ikipe ya Al Hilal SC,  ariwe wateje izi mvururu, bivugwa ko raporo y'abasifuzi na komiseri, igaragaza ko uyu musore ariwe wateje izi mvururu. 


Byamenyekanye ko Jean Claude Girumugisha ariwe wateje imvururu ku mukino wa Al Hilal SC na MC Alger 

Bivugwa ko uyu musore , yagiye kumwaza abakinnyi n'abatoza ba MC Alger,  bari bicaye ku ntebe y'abasimbura,  ibintu byabateye umujinya , maze intambara itangira ubwo , ndetse hitezwe ibihano bya CAF ku makipe yombi, byumwihariko kuri uyu musore, ikipe ya Al Hilal SC yatangaje ko hari abafana bayo bakomerekeye mu mirwano , yabereye hanze ya Stade Amahoro,  yabauje naba MC Alger.


Al Hilal SC yitwaye neza kuri uyu mukino ibona amanota 3

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments