Ihirwe Regine yatsinze urubanza yari yarezemo APR WFC muri Ferwafa , asaba ko iyi kipe yamurekura akigira muri Rayon Sports, mu gihe APR yo yavugaga ko itamurekura agifite amasezerano, Ferwafa itegeka ko iyi kipe ihita imurekura .
Ihirwe Regine yageze muri APR WFC muri 2023 ubwo yari afite imyaka 16, uyu mukobwa yasinyiwe amasezerano n'ababyeyi be , kuko atari yakuzuza imyaka y'ubukure, maze ababyeyi be bamusinyira amasezerano y'imyaka 5, muri 2025 uyu mukinnyi ukina ibumoso muri ba myugariro, yasinyiye Rayon Sports, maze APR WFC ivuga ko itazamurekura ,kuko ayifitiye amasezerano y'imyaka 3.
Regine yitabaje Ferwafa, avuga ko amasezerano APR WFC ivuga yasinywe mu buryo budakurikije amategeko, ndetse uyu munsi kuwa mbere taliki ya 24 Ugushyingo, Ferwafa yemeza ko APR WFC igomba guha uyu mukinnyi urupapuro rumurekura ( realise letter ) .
Ferwafa yategetse ko APR WFC iha Regine urupapuro rumurekura
Ferwafa ivuga ko yashingiye ku ngingo ya 18 agaka kayo ka mbere , mu mategeko ya FIFA agenga guhinduranya amakipe , ubusanzwe amategeko ya FIFA avuga ko umukinnyi utarageza imyaka 18 y'amavuko , atemerewe gusinya amasezerano arenze imyaka isigaye ngo yuzuze 18, kuko ayo masezerano ubundi yitwa Scholarship contract, atari amasezerano y'umwuga.
Byumvikana ko APR WFC , yarenze kuri ayo mategeko , isinyisha Uwihirwe Regine amasezerano y'imyaka 5, nyamara haraburaga imyaka 2 ngo yuzuze 18, bivuze ko imyaka 3 irengaho ari impfabusa, ikipe ya APR WFC yagombaga kongera kwicarana na Regine bagasinyana amasezerano y'umwuga akimara kuzuza imyaka 18, gusa yizeye amasezerano yari asanzwe , birangira uyu mukobwa yigiriye muri mucyeba.
Kuva umwaka w'imikino watangira Regine yitozanyaga na Rayon Sports WFC , ariko ntabwo yakinaga, ndetse iyi kipe yamujyanye muri CAF Women Champions league, mu ijonjora rya Cecafa, gusa ntabwo yabashije gukina kubera ibyo bibazo , shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore , igeze ku munsi wa 6, aho Rayon Sports iri ku mwanaya wa 2 n'manota 15.