• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse Amis Cedric imikino 2 , inamwambura igitambaro cya captain , kubera imyitwarire mibi yagaragaje ubwo iyi kipe yatsindwaga na Al Merrekh SC. 

Ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye rutahizamu wayo Amis Cedric , imumenyesha ko imuhagaritse imikino 2, ndetse imwambuye igitambaro cya captain , kubera gukubita hasi igitambaro cya captain ubwo yari asimbujwe , ku mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Al Merrekh SC 2-0, ndetse no ku mukino Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United.

Ni igikorwa kitashimishije abayobozi n'umutoza wa Kiyovu Sports Haringingo Francis , mu ibaruwa ikipe ya Kiyovu Sports yagize iti"dushingiye ku myifatire idakwiye, wagaragaje kuwa 21 Ugushyingo , ubwo ikipe ubereye captain yakinaga na Gasogi United, ndetse no kuwa 24 ugushyingo 2025 mu mukino ikipe ya Kiyovu Sports yakiraga Al Merrekh SC ubwo wafataga igitambaro kiranga umuyobozi uyoboye abandi mu kibuga, ukakijugunya hasi imbere y'umutoza, staff, ubuyobozi bw'ikipe n'abafana".


Amis cedric yahagaritswe imikino 2 anamburwa igitambaro cya captain 

Mu ibaruwa Kiyovu Sports yakomeje igira iti" dushingiye kandi ko imyitwarire nkiyo idakwiye umuyobozi by'umwihariko umukinnyi umukinnyi w'umunyamwuga nkawe, tukwandikiye tukumenyesha ko guhera uyu munsi utakarijwe icyizere wagiriwe nk'umuyobizi uyobora abandi mu kibuga , bityo ko utakiri captain wa Kiyovu Sports, ndetse ukaba ugagaritswe imikino 2 ikurikira".

Kiyovu Sports yibukije uyu musore ko kuba ahagaritswe bidakuraho ko agomba gukomeza imyitozo , nkuko amasezerano ye y'akazi abivuga, ubwo Kiyovu Sports yatsindwaga na Al Merrekh SC, abakunzi biyi kipe banenze imyitwarire ya Cedric ndetse bamwe banamwibutsa ko, Kiyovu Sports yamusinyishije ubwo Rayon Sports yari yamwanze, yabuze indi kipe yakwerekezano.

Si ubwambere Amis Cedric ahanwe ku butaka bw'u Rwanda, kuko muri 2014 uyu musore yahagaritswe amezi 6 na Ferwafa, nyuma yo kugira uruhare mu makimbirane yabereye kuri stade Amahoro , ubwo Rayon Sports yanganyaga na AS Kigali, ndetse igatakaza igikombe cya shampiyona.


Amis Cedric ntakiri captain wa Kiyovu Sports 


Umukino wa Al Merrekh SC uteje umwiryane muri Kiyovu Sports 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments