Nyuma yo guhagarikwa imikino 2 no kwamburwa igitambaro cya Captain , Amis Cedric yasabye imbabazi abakunzi ba Kiyovu Sports , avuga ko ibyo yakoze bitari ubushacye .
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2025, nibwo ikipe ya Kiyovu Sports yandikiye Amis Cedric, imubwira ko imuhagarutse imikino 2, ndetse ko atakiri captain wiyi kipe , bamushinja imyitwarire mibi , ku mikino 2 iyi kipe yatsinzwemo na Gasogi United na Al Merrekh SC, Amis Cedric yahise yandika ubutumwa asaba imbabazi , avuga ko ibyabaye byose bitari ubushacye.
Mu butumwa bwa Amis Cedric yagize ati"ku bafana mwese , ndashaka kuvuga akandi ku mutima, imikino 2 heruka yaratubabaje cyane twese ndetse nzi neza ibyo mwari munyitezeho njye na bagenzi banjye, ngomba kwirengera ibyo nakoze , cyane cyane ubwo nakubitaga hasi igitambaro cya captain nyuma yo gusimbuzwa, wari umwanya nari nataye umutwe ntakindi,ntabwo byari ubushacye gusuzugura ikipe , abafana , bagenzi banjye n'ubuyobozi".
Amis Cedric yasabye imbabazi abakunzi ba Kiyovu Sports
Cedric yakomeje agira ati"nta muntu nari ndakariye , ahubwo nari nirakariye ubwanjye ,gusa ndabyumva uko byagaragaye kandi ndasaba imbabazi , iyi kipe isobanuye byinshi kuri njye , kunshyigikira kwanyu bisobanuye byinshi kuri njye, ndasaba imbabazi buri umwe natengushye , ndabizeza ko nabikuyemo isomo , nkagaruka nkomeye".
Amis Cedric ni umwe mu bakinnyi beza Kiyovu Sports ifite , ndetse ni umwe mu bakinnyi bakuru bagomba kuyobora benshi mu bato ifite, benshi mu bafana ba Kiyovu Sports bavuga ko uyu musore asuzugura ikipe yabo , kubera ko ari umukire ,ntacyo ayitezemo cyane cyane ku bijyanye n'amafaranga.
Amis Cedric yavuze ko azagaruka afite imbaraga
Like This Post? Related Posts