Uko iminsi ishira n’umujyi wa Kigali
ugatera imbere mu bikorwa remezo ni nako
ibikorwa bijyanye na Siporo nabyo bigenda byiyongera ni nako
abashoramari bakomeje kugenda
bafungura ahantu heza ho
kuruhukira ni muri urwo rwego Kigali Sport
Park nayo ihishiye byinshi abanyamugi .
Mu kiganiro n’Itangazamakuru cyabye kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Ugushyingo ahahoze hari Sport View ku
Kicukiro Ubuyobozi bwa Sport Park bwatangaje
impinduka bagiye gukora mu guteza
aimbere ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro ‘
Umuyobozi Mukuru wa Kigali Sport Park Bwana Yonas Hagos, yagize
ati “ twe nk’abashoramari twazanye
impinduka nyinshi aho ubu bavuguruye ibyumba
byose byiza byo kwishimiramo ndetse n’Icyumba cyo gukoreramo imyitozo ngororamubiri
,Ikibuga cy’umupira w’amaguru kizwi nka Mini Foot ,Pisine nziza ndetse naho
abana bazajya bakinira harimo ibikinisho bijyanye n’igihe
Yakomeje avuga ko amavugurura
atari gusa ay’imyubakire ahubwo ari ay’icyerekezo, agamije guhindura Kigali Sports Park ikigo gihurirwamo
n’abaturage, mu rwego rwo kugira ubuzima , iterambere ry’impano, kwitabira
kw’urubyiruko, no gutanga serivisi z’icyitegererezo ku bakiriya.
Mu
gusoza uyu muyobozi yararikiye abanyakigali n’abandi
bose kuzaza ari benshi ku munsi
wo gufungura ku mugaragaro uteganyijwe kw’itariki
ya 13 na 14 Ukuboza 2025 hazaba hari
ibikorwa birimo amarushanwa yo koga , Umupira w’amaguru,Basket
Ball,Volley ndetse n’ayu mukino w’Igisoro,
Like This Post? Related Posts