• Imikino / FOOTBALL

Perezida Paul Kagame yishimiye intsinzi y’ikipe ya Arsenal nyuma yo gutsinda Bayern Munich yo mu Budage ibitego 3-1, mu mukino w’umunsi wa Gatanu wa UEFA Champions.

Mu butumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwa X, yagize ati “Arsenal yaduteye ishema twese. Turabashimiye."

Arsenal FC yari imbere y’abafana bayo, ku munota wa 22 yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Julian Timber n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe neza na Bukayo Saka.

Bayern Munich ntiyacitse intege kuko yakomeje gusatira. Joshua Kimmich yateye umupira muremure usaga Serge Gnabry awuhindura imbere y’izamu, usanga Lennart Karl yishyura igitego ku munota wa 32.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.

Arsenal FC yatangiranye igice cya kabiri imbaraga nyinshi, isatira bikomeye ariko uburyo bw’ibitego bwabonwaga na Mikel Merino na Bukayo Saka ntibubyare umusaruro.

Ku munota wa 61, Declan Rice yazamukanye umupira wenyine yihuta asigarana n’umunyezamu Manuel Neuer awuteye awukuzamo akuguru.

Ku munota wa 69’ Riccardo Calafiori yazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso, awuhindura imbere y’izamu Noni Madueke atsinda igitego cya kabiri.

Iyi kipe yakinaga neza yatsinze igitego cya gatatu ku munota wa 77, ku mupira Gabriel Martinel yacomekewe mu kibuga hagati acenga umunyezamu Neuer wari wasohotse nabi, awushyira mu izamu.

Mu minota ya nyuma y’umukino, iyi kipe yo mu Budage yagerageje gusatira ishaka uko yishyura ibitego ariko biranga.

Umukino warangiye Arsenal itsinze Bayern Munchen ibitego 3-1, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rusange n’amanota 15.  

 Bisanzwe bizwi ko  Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ari umwe mu bafana bakomeye  b'ikipe ya Arsenal aho adahwema  iteka kwerekana urukundo  akunda  iyi kipe  nyuma y'Imikino yose ikina 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments