Basketball- AFROCAN: U Rwanda rwegukanye umwanya wa 3 rutsinze Congo

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-07-17 12:32:10 Imikino

Ku mugoroba wo kucyumweru tariki ya 16 Nyakanga 2023,Nibwo i Luanda mu gihugu cya Angola ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa basketball yaraye yegukanye umwanya wa 3 mu irushanwa rya AFROCAN 2023 itsinze igihugu cya Congo cyaherukaga iki gikombe ku manota 82 kuri 73.

Ni umukino wasaga n’uwegeranye cyane guhera mu ntangiriro dore ko nta kinyuranyo kinini cy’amanota cyajyaga hagati y’amanota ku mpande zombie.

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ni yo yinjiye mu mukino neza kuko yaje no kwegukana agace ka mbere ku manota 19 kuri 17 ya Dr Congo yari ibitse iki gikombe.

Mu gace ka kabiri ikipe ya DR CONCO yagatangiye neza ibuza abasore b’u Rwanda gutsinda cyane binyuze kuri myugariro wabo Pitchou Kambuya Manga usanzwe unakina mu Rwanda mu ikipe ya REG BBC byaje kurangira n’ubundi u Rwanda rubigaranzuye maze rwegukana aagace ka 2 ku manota19 kuri 16.

Amakipe yagiye kuruhuka u Rwanda ruyoboye umukino n’amanota 38 kuri 33.

Mu gace ka gatatu amakipe avuye kuruhuka, abasore b’umutoza Muamba Ilunga utoza ikipe y’igihugu ya DR CONCO baje ubona bafite inyota nyinshi yo kugabanya ikinyuranyo no gushaka kwegukana umukino, maze begukana agace ka 3 ku manota 29 kuri 19 y’u Rwanda ndetse bahita banayobora umukino kuko bari bamaze kugira amanota 62 mu gihe u Rwanda rwo rwar rufite amanota 57.

Byabaye ngobwa ko u Rwanda rujya gukina imikino ya kamarampaka (Plaoffs) aho rwahereye kuri Mozambique maze u Rwanda rutsinda Mozambique amanota 73 kuri 62 ari nabwo bahise babona itike y’imikino ya ¼.

Tubibutse ko muri ¼ u Rwanda rwatanye mu mitwe na Angola yari iri murugo maze u Rwanda ruyitsinda ku manota 73 kuri 63, u Rwanda ruhita rwerekeza muri ½.

Muri ½ u Rwanda ntirwahiriwe kuko rwasezerewe na Ivory coast irutsinze amanota 74 kuri 71 ari nabwo rwahise rujya guhatanira umwanya wa 3 na DR CONCO yo yari imaze gusezererwa na Morocco ari nayo yegukanye iki gikombe itsinze Ivory Coast ku manota 78 kuri 76.

Related Post