Twagirayezu Thadee wahoze ari umuyobozi wa Rayon Sports, yavuze ko nubwo atakiri mu nshingano zo kuyobora iyi kipe , ariko akiri umufana wayo ndetse ko abayiyoboye icyo bazamukeneraho cyose, azakibaha abikuye ku mutima.
Ibi Twagirayezu Thadee yabivuze ku mugoroba wo kuwa kabiri taliki ya 02 Ukuboza, ubwo yari mu muhango w'ihererekanya bubasha , hagati ye na komite y'inzibacyuho, Twagirayezu Thadee yavuze ko uyu munsi barimo kubahiriza itegeko rya RGB, ndetse ko bayishimira kuko yabafatiye umwanzuro ugomba gukiza Rayon Sports, yavuze ko ari umunsi mwiza bagiye gutera intambwe , bagana ku bisubizo bya Rayon Sports.
Twagirayezu Thadee yakoze ihererekanya bubasha na Murenzi Abdallah wamusimbuye by'agateganyo
Thadee yagize ati"Ndibaza ko ari umunsi mwiza tugiye gutera intambwe tugana ku bisubizo bya Rayon Sports, kuko twese aribwo bushacye bwacu", yavuze ko ubunararibonye akuye mu kuyobora Rayon Sports buzamufasha no mubundi buzima busanzwe butari ukuyobora iyi kipe.
Twagirayezu Thadee yakomeje avuga ko nubwo atakiri umuyobizi wa Rayon Sports, ariko akiri umufana wayo , bityo ko abagiye kuyiyobora nibamwitabaza azaba ahari ati"Uyu munsi ntabwo nkiri mu nshingano z'ubuyobozi bwa Rayon Sports, ariko ndacyari umukozi wa Rayon Sports, ndacyari umufana wa Rayon Sports, mbabwira abagiye ku nshingo icyo muzankeneraho icyaricyo cyose mbivanye ku mutima nzakibaha.
Twagirayezu Thadee avuga ko nubwo atakiri umuyobozi wa Rayon Sports ariko akiri umufana wayo
Twagirayezu Thadee yabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports mu bihe bitandukanye , nkaho muri 2020 yari umuyobozi wungirije , muri komite y'inzibacyuho yari yashyizweho na RGB, kuri ubu akaba yari amaze umwaka urengaho ukwezi 1 , ari umuyobozi mukuru w'umuryango wa Rayon Sports.