• Imikino / FOOTBALL

Umunyezamu wa  Rayon Sports Pavelh Ndzila, yisabasiye abanyamakuru bamaze iminsi bamushinja gutsindisha Rayon Sports,  avuga ko bakabaye babanza kwiga , mbere yo kurema ibihuha bashaka kurebwa.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram,  Pavelh Ndzila yavuze ko mu Rwanda honyine ariho uzumva umunyamakuru avuga ko umunyezamu wa Bayern Munich yakoze ikosa, ariko byagera ku munyezamu wo mu Rwanda ,bakavuga ko yakiriye ruswa yahawe n'ikipe bahanganye.

Mu butumwa bwe Pavelh Ndzila yagize ati"ni mu Rwanda honyine, uzabona umunyamakuru avuga ngo ohh Neuer ( umuzamu wa Bayern Munich) yakoze ikosa ryatsindishije Bayern , ariko iyo bigeze mu Rwanda uzumva avuga ko umuzamu yakiriye amafaranga , yavuye kuwo bahanganye, ndacyeka umunyamakuru w'umunyamwunga yakabanje kujya kwiga , mbere yo kurema ibihuha bidafite gihamya kugirango abantu bamurebe.


Ubutumwa bwa Pavelh Ndzila yibasira abanyamakuru ba Sports mu Rwanda 

Uyu musore yavuze ko umupira w'amaguru ku isi hose , urimo kwangizwa n'urwango rukorerwa abanyamahanga abanyamahanga ( Xenophobia ) ndetse si ubwambere uyu musore yumvikanye avuga ko abanyarwanda bibasira cyane abanyamahanga, nyuma gato yo gusinyishwa na Rayon Sports uyu mugabo ukomoka muri Congo Brazzaville, yumvikanye avuga ko abakinnyi ba banyamahanga bashinjwa imyitwarire mibi , nyamara abanyarwanda ntibavugwe kandi aribo bagira mibi kurusha abanyamahanga.

Pavelh Ndzila umaze amezi 5 muri Rayon Sports ni umwe mu banyezamu bakunda kugaragara bakora amakosa atanga ibitego, kuko kuva yagera muri Rayon Sports amaze gukora amakosa arenga 3 yambuye Rayon Sports intsinzi , ibintu byatumye atakibanza mu izamu ryiyi kipe , uyu kandi nta gihamagarwa mu ikipe y'igihugu cye , nyuma yuko abaturage ba Congo Brazzaville , bamushinja kuba ariwe watumye babura itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cya Africa .


Pavelh Ndzila ntabwo abanye neza nabafana ba Rayon Sports nyuma y'makosa amaze iminsi akora bikarangira batsinzwe 


Pavelh Ndzila avuga ko urwango ku banyamahanga arirwo rwishe umupira w'amaguru 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments