Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yauze ko Rayon Sports yabona amafaranga mu gihe yaba ishyize ibintu ku murongo , yirinda kuvuga ku kuba Leta yatera inkunga iyi kipe , ahubwo avuga ko leta ariyo itegereje ko Rayon Sports iyizanira amafaranga, binyuze muri academy.
Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, aganira na One Nation Radio yabajijwe ku byo gutera inkunga Gikundiro nk'uko abakunzi bayo bayita ariko yerekana ko amafaranga izayabona iyakuye mu bafatanyabikorwa mu gihe yaba yashyize ibintu byayo ku murongo.
Ati: ”Amafaranga bazayabona, amafaranga barayafite buriya ntibayabura nibashyira ibintu ku murongo bafite abafana benshi, bafite ibitekerezo bishobora gutuma babona amafaranga, ahubwo dutegereje ko bagira ayo bazana muri za academy na hehe hose bagateza imbere siporo.”
Minisitiri Nelly Mukazayire yavuze ko aba Rayon nibashyira ibintu ku murongo bazabona amafaranga menshi avuye mu bafatanyabikorwa
Yavuze ko Aba-Rayon bakwiye gukora bakiyubaka neza dore ko ari na ko babyifuza ku yandi makipe. Ati: ”Aba-Rayon bakore biyubake neza, ni ikipe iri mu makipe ya mbere mu cyiciro cya mbere kandi twifuza ko igira uburyo ijya ku murongo igakora neza ndetse n’andi makipe yacu yose kuko ni byo bituma tugira shampiyona nziza kandi iteye imbere.”
Minisitiri wa Siporo yagarutse no ku kibazo cy’imiyoborere cyagaragaye muri Rayon Sports bigatuma haseswa komite yayiyoboraga. Yavuze ko mu gukemura iki kibazo habayemo ko hinjiramo inzego zitandukanye.
Ati: ”Ni inzego zitandukanye bitewe n’inshingano zazo. RGB yagize iruhare inagomba kugira kubera inshingano ifite natwe rero nk’abashinzwe siporo na Federasiyo na League twese turi abafatanyabikorwa, niyo mpamvu twese buri wese mu nshingano ze tugenda twuzuzanya kugira ngo ibintu birusheho kugenda neza".
Bisa naho Rayon Sports izakomeza kwirwariza ibyo gufashwa na leta igomba kubyibagirwa
Makipe ya Rayon Sports na Gorilla niyo yonyine mu cyiciro cya mbere mu Rwanda, adahabwa amafaranga na leta, dore ko andi 14 asigaye ahabwa amafaranga n'uturere, umujyi wa Kigali , cyangwa inzengo nka Police na Minisiteri y'ingabo , ibi bituma abakunzi ba Rayon Sports bavuga ko kimwe mu bibazo bahorana ari amikoro adahagije, bigatuma ikipe yabo ititwara neza, cyane cyane ko iba ihanganye n'ikipe zihabwa amafaranga yose zifuza .
Si abakunzi ba Rayon Sports gusa bagaragaje ko batishimira kuba yo idahabwa amafaranga na Leta , dore ko na Uwayezu Jean Fideli ubwo yari perezida wiyi kipe , yagaragaje ko nayo ihawe amafaranga yatwara ibikombe ati" natwe bazaduhe iyo miliyari nkuko bayiha abandi , maze natwe batubaze umusaruro", mu kiganro n'itangazamakuru aheruka gukora, bwana Murenzi Abdallah uri kuyobora Rayon Sports munziba cyuho ,yavuze ko nta amafaranga Leta yemeye kubaha.
Murenzi Abdallah umuyobizi w'agateganyo wa Rayon Sports yavuze ko nta amafaranga leta yabemereye nkuko byavugwaga
Like This Post? Related Posts