• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi Tuyizere  Innocent wamenyekanye ka Anny Thallium yijeje abakunzi  be  EP ye ya mbere yise  Mamita  azashyira  hanze mu minsi  ya Vuba  .

Uyu musore watangiye  umuziki ahagana mu mwaka wa 2020 igihe isi  yose yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid  yazamukiye rimwe n’abahanzi bagenzi bakomeje kwerekana ubuhanga nka  Diez Dolla  na Olimah yadutangarije ko  nubwo mu rugendo rwa Muzika  yakunze kugira  imbogamizi nyinshi cyane aho yakoreraga umuziki mu karere ka Musanze ari naho avuka  akavuga ko aribyo byatumye  ibhngano bye byinshi bitagera kure cyane nkuko yabyifuzaga .

Uyu muhanzi yakomeeje atubwira ko mu gihe amaze  mu muziki  yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu karere ka Musanze  ariko yaje kwibwa izo ndirimbo  ku rubga rwe rwa youtube ibintu  byamusubije Yumama cyane ariko akaba ashimira Imana ko ubu yabashije  gukora izindi nyinshi azashyira hanze  vuba ziri kuri iyo EP ye  ateganye gushyira hanze mu minsi iri imbere .

Anny Thallium  yatuguje abakunzi be ko kuri uyu wa gatanu azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye  ya Mbere  kuri iyo EP ye  yise  Mamita .

Zimwe  mu ndirimbo za Anny Thallium zamenyekanye  mu myaka yashize  ni 1. Wallah ,2. Skylover  3. Don't leave me 4. Forever  ,5. Celebrate

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments