Umuhanzi Tuyizere Innocent wamenyekanye ka Anny Thallium yijeje
abakunzi be EP ye ya mbere yise Mamita
azashyira hanze mu minsi ya Vuba
.
Uyu musore watangiye umuziki ahagana mu mwaka wa 2020 igihe
isi yose yari yugarijwe n’icyorezo cya
Covid yazamukiye rimwe n’abahanzi
bagenzi bakomeje kwerekana ubuhanga nka
Diez Dolla na Olimah yadutangarije
ko nubwo mu rugendo rwa Muzika yakunze kugira imbogamizi nyinshi cyane aho yakoreraga
umuziki mu karere ka Musanze ari naho avuka
akavuga ko aribyo byatumye ibhngano
bye byinshi bitagera kure cyane nkuko yabyifuzaga .
Uyu muhanzi yakomeeje atubwira ko
mu gihe amaze mu muziki yakoze zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu
karere ka Musanze ariko yaje kwibwa izo
ndirimbo ku rubga rwe rwa youtube
ibintu byamusubije Yumama cyane ariko
akaba ashimira Imana ko ubu yabashije
gukora izindi nyinshi azashyira hanze vuba ziri kuri iyo EP ye ateganye gushyira hanze mu minsi iri imbere .
Anny Thallium yatuguje abakunzi be ko kuri uyu wa gatanu
azashyira hanze amashusho y’indirimbo ye
ya Mbere kuri iyo EP ye yise Mamita .
Zimwe mu ndirimbo za Anny Thallium
zamenyekanye mu myaka yashize ni 1. Wallah ,2. Skylover 3. Don't leave me 4. Forever ,5. Celebrate
Like This Post? Related Posts