Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Rwanda Ferwaba , ryemeje ko umukinnyi uzongera kwanga kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu azajya ahagarikwa mu bikorwa bya Basketball.
Uyu mwanzuro ni umwe muyafatiwe mu nama y'inteko rusange isanzwe ya Ferwaba, yateranye kuwa gatandatu taliki 06 Ukuboza uyu mwaka, uyu mwanzuro uvuga ko umukinnyi uzanga kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu , kandi ikipe akinira yamutanze, azajya ahagarikwa mu bikorwa byose bya Basketball, mu gihe kingana n'umwaka 1.
Uyu mwanzuro uje nyuma yaho mu Ugushyingo 2024, Axel Mpoyo na Ntore Habimana banze kwitabira umwiherero w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, yiteguraga imikino yo gushaka itike y'imikino ya nyuma y'igikombe cya Africa, aba basore bavugaga ko ngo umwaka w'imikino wabaye muremure bityo bakaba bananiwe , mu gihe andi makuru yavugaga ko hari amafaranga batahawe na Ferwaba , ariyo mpamvu nyamukuru .
Imyanzuro y'inama y'inteko rusange isanzwe ya Ferwaba
Ubusanzwe kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu ku bakinnyi ni ubushacye, kuko nta muntu uhatirwa gukinira igihugu, ahubwo biba ikibazo gusa iyo ikipe akinira ( club ) ariyo yamwimye uruhushya rwo kwitabira ubwo butumire.
Ntore Habimana ( wambaye ubururu) ni umwe mu baheruka kwanga kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu
Axel Mpoyo ( nimero 11 ) nawe aheruka kwanga kwitabira ubutumire bw'ikipe y'igihugu y'u Rwanda avuga ko ananiwe
Like This Post? Related Posts