• Imikino / FOOTBALL

Murenzi Abdallah umuyobozi w'inzibacyuho wa Rayon Sports, yavuze ko bitarenze kuwa gatanu taliki ya 12 Ukuboza ,iyi kipe izaba yamaze gusinyisha umutoza mushya,  ndetse avuga ko hari abakinnyi bamaze kumvikana .

Ni mukiganiro yagiranye na KP Media 24,  uyu muyobozi ufite inshingo zo kuyobora Rayon Sports kugeza muri Gashyantare 2026, Abdallah yavuze ko bashaka kubaka ikipe ikomeye , izatwara igikombe cya shampiyona n'igikombe cy'amahoro, cyangwa se bagatwara kimwe muri ibyo bikombe, yavuze ko bitarenze kuri uyu wa gatanu iyi kipe izaba yasinyishije umutoza , nkimwe mu ntwaro izabafasha kugera kuri izo ntego .

Abdalla yagize ati" ikipe ya mbere iraturusha amanota 6 kandi dufite ikirarane, ni tugitsinda hazasigaramo amanota 3, ikipe y'abakobwa iya mbere iraturusha amanota 3, bivuze ngo umwanya wa mbere twawujyaho , mubahungu turifuza ko kimwe mu bikombe bihatanirwa, tuzagitwara  byakunda tukabitwatwa byombi".


Murenzi Abdallah yavuze ko ku munsi wejo kuwa gatanu taliki ya 12 Ukuboza aribwo Rayon Sports izasinyisha umutoza mushya

Abdallah yavuze ko abakinnyi bifuza kongeramo, ari abakinnyi bazabafasha gutwara ibyo bikombe, ndetse yemeza ko abakinnyi ba Rayon Sports barwaye nibakira , iyi kipe izahatana, ati" turifuza kongeramo umutoza duteganya gusinyisha bitarenze kuri uyu wa gatanu akaza kongeramo imbaraga, ndetse n'umwungiriza wa 2.

Yavuze ko bifuza kongeramo abakinnyi 5 , barimo abanyamahanga 3 n'abanyarwanda 2 , ndetse ko ibiganiro birimo kugenda neza ,avuga ko abanyarwanda bo bigeze kure, ndetse abanyamahanga nabo ibiganiro birimo kugenda neza, Abdallah murenzi aheruka kuvuga ko iyi kipe izakoresha asaga million 150 z'amanyarwanda ku isoko".

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments