Ubuyobozi bwa Komite
y’Inzibacyuho ya Rayon Sports iyobowe
na Murenzi Abdallah yagiranye
inama n’ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL Rwanda
Ubusanzwe uruganda rwa Skol Rwanda Brewery Ltd
rwenga ibinyobwa bitandukanye byaba bisembuye ndetse n’ibidasembuye rusanzwe ari umufatanyabikorwa mukuru wa
Rayon Sport mu gihe cyimaze imyaka 11 Umuyobozi mukuru warwo Eric
Gilson yagiranye inama ya mbere
na Komite y’Inzibacyuho ya Rayon
Sports
Iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze mu biganiri bagiranye n’ubu buyobozi byari
ingirakamaro cyane kuko byafunguye
inzira nshya yo gukomeza guhesha ikipe yabo agaciro n’icyubahiro muri shampiyona y’uyu mwaka .
Nubwo wari umwnaya mwiza ku mpande zombie Skol Rwanda yashyikirije Ikipe ya Rayon Sports
imyambaro mishya yo kwambara ahaba ku bakinnyi ndetse n’abatoza bayo ,
Komite y’izibacyuho ya Rayon Sport yashyizweho nyuma y’igihe kinini muri iyi kipe haragwamo ukutumvikana kwari muri Komite Nyobozi
yasheshwe .
Iyi nama yabaye mu gihe ikikpe ya Rayons Sports iri kwitegura umukino wa Shampiyona ku munsi wa 11 izakina na Bugesera Fc uteganyijwe ku cyumweru tariki ya 14 Ukuboza 2025 I Bugesera