• Amakuru / MU-RWANDA


Imodoka ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity Express yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, yakoreye impanuka mu Karere ka Rukiga mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Uganda, hapfa abantu batatu barimo abanyarwanda babiri.

Iyi mpanuka yabaye mu rukerere rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza 2025, ahagana saa munani n’igice z’igitondo, mu muhanda mugari wa Kabale–Mbarara.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu Karere ka Rugezi, ASP Elly Maate, yavuze ko babonye abantu batatu bapfuye barimo abanyarwanda Habiyaremye Ananias, na Habineza Alfred bari abashoferi b’imodoka.

Elly Maate yavuze ko bataramenya icyateye impanuka ko ariko imodoka yarenze umuhanda ikagwa mu cyobo.

Abapfuye n’abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya Kabale.

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments