• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Depite Willy Mishiki uri mu bahawe kuyobora abarwanyi b’inyeshyamba za Wazalendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko mu minsi 18 iri imbere izo nyeshyamba zigomba kuba zisubije Umujyi wa Uvira, hanyuma intambara ibera muri RDC ikerekezwa mu Rwanda.

Uyu mudepite uhagarariye Teritwari ya Walikale akabarizwa mu ihuriro Union Sacreé Pour la Nation riri ku butegetsi muri RDC, yatangaje iby’uwo mugambi ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Ukuboza 2025.

Mu mashusho ye yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yumvikanye avuga icyakorwa kugira ngo RDC yisubize umujyi wa Uvira.

Yagize ati:"Uyu munsi turi imitwe 250. Ibaze buri mutwe utanze abagabo 50 bari ‘serieux’ murumva twaba tungana gute? Operasiyo y’uyu munsi ni ukwerekeza intambara yo muri Congo mu Rwanda. Iyo ni yo misiyo ya mbere. Uyu munsi turi ku wa Gatandatu, twavuga ko mu minsi 18 iri imbere tugomba kwisubiza Uvira, hanyuma tugasubiza intambara iyo yaturutse."

Depite Mishiki yakomeje avuga ko uwo ari umukoro w’abanye-Congo, ndetse ko badakeneye ubufasha bw’uwo ari we wese, yaba Abanyamerika cyangwa Abashinwa, mbere yo kungamo ati: “Gahunda yacu nitarogowa, tuzaba turi mu Rwanda mu gihe kitageze ku byumweru bitatu.”

Yongeyeho ko nibagera mu Rwanda, Abanyarwanda bari muri Uvira, Lubero, Masisi na Goma "nta yandi mahitamo bazagira usibye gutahuka iwabo."

Yasabye Perezida Félix Antoine Tshisekedi akanaba "Umugaba w’Ikirenga wa Wazalendo" kubaherekeza mu rugendo bateganya gutangira.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments