• Imikino / FOOTBALL

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA,  ryashyizeho komisiyo ishinzwe gukemura impaka n'amakimbirane , binyuze mu mategeko, iyi komisiyo yigenga ikaba yagereranywa n'urukiko rwa siporo .

Iyi komisiyo yashyizweho n'inama ya komite nyobozi ya FERWAFA, yateranye kuwa mbere taliki ya 15 ukuboza 2025, iyi komisiyo yiswe Ferwafa Arbitration Tribunal cyangwa se urukiko rw'ubukemurampaka rwa Ferwafa,  izaba ishinzwe gukemura ibibazo imanza n'amakimbirane  yagaragaye mu mupira w'amaguru mu Rwanda , mu buryo bwigenga kandi bunyuze mu mategeko.

Ni komisiyo izayoborwa na ME Eric Kanamugire , afatanyije n'abarimo Madam Pelagie Niwemfura, bwana Thierry Mpamo , ME Alda Uwambayishema, na Athanase Nkubito, iyi komisiyo ifite akazi katoroshye ko gukemura amakimbirane y'umupira w'amaguru mu Rwanda ,dore ko atari na macye.


FERWAFA yemeje ko yashyizeho urukiko rwa Sports rwigenga

Ni kenshi abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda,  bakunze kumvikana bavuga ko batizera uburyo amakimbirane n'ibibazo bigaragara mu mupira w'amaguru bikemurwa, cyane ko hakunze kugaragara ibihanga mu mategeko Ferwafa igenderaho, rimwe na rimwe ugasanga ikibazo gikemurwa hagendewe ku buremera bw'ikipe iri muri icyo kibazo , ndetse kenshi ugasanga ikibazo kimwe kibaye ku makipe atandukanye , kidakemurwa kimwe .

Ubusanzwe mpuzamashyirahamwe z'umupura w'amaguru zitandukanye zigira bene izi komisiyo, gusa hakabaho n'urukiko rwigenga rwa Sports ku isi ruzwi nka CAS cg TAS , rukaba arirwo rwego rwa nyuma rukemura amakimbirane ya Sports rugendeye ku  mategeko. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments