• Imikino / FOOTBALL

Umutoza mushya wa Rayon Sports Bruno Ferry yageze mu Rwanda , aho aza kureba umukino iyi kipe iza gusura Gorilla FC kuri uyu wa gatanu agatangira akazi kuwa 6.

Uyu mufaransa wimyama 58, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 19 Ukuboza, aho aje gutangira akazi muri Rayon Sports,  kuko yamaze gusinya amasezerano y'amezi 6 muri uyi kipe, Bruno Ferry afite akazi katoroshye ko kugarura ikipe ya Rayon Sports ku murongo , kuko mu mikino 5 iheruka gukina yatsinzemo 1 gusa .


Irambona Eric na Wasiri nibo bamwakiriye ku kibuga cy'indege 

Bruno Ferry azungirizwa na Romami Marceli , na Haruna Feruzi,  mu gihe Ndayishimiye Eric Bakame we azakomeza kuba umutoza w'abazamu, Bruno Ferry yatoje amakipe nka Azam FC , Vita Club , Accra Lions n'izindi, uyu mugabo kandi yakiniye ikipe ya Paris FC , aho yakinaga nk'umunyezamu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments