• Imikino / FOOTBALL

Nshimiyimana Remy Victor uheruka gusifura derby y'umutekano hagati ya APR FC na Police FC,  amakipe yombi agataha anyuzwe , yongeye guhabwa gusifurira Gorilla FC na Rayon Sports,  derby y'abavandimwe barebana ayingwe.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu , nibwo ikipe ya Gorilla FC yakira Rayon Sports,  mu mukino utajya woroha hagati yaya makipe yombi , ubundi yakabaye ari abavandimwe, kuko nyiri Gorilla FC bwana Hadji Yussuf Mudaheranwa, azwi nk'umukunzi w'igihe kirekire wa Rayon Sports,  ndetse yabaye mu buyobozi bw'iyi kipe mu myaka yatambutse.

Kimwe mu bihangayikisha amakipe n'abafana iyo bagiye gukina umukino nkuyu ukomeye, ni abasifuzi baba baza gutandukanya impande zombi, cyane ko imisifurire mu Rwanda yari imaze iminsi ikemangwa , gusa mu mikino isaga 7 iheruka ntabwo haherutse kumvikana amakipe ataka imisifurire mibi.


Nshimiyimana Remy Victor yaherukaga kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru ubwo yasifuraga umukino wa APR FC na Police FC ukarangira bamwe bize amategeko batari bazi

Uyu mukino no gukomera kwawo, nawo abantu baba bibaza umusifuzi uza kuwuhabwa , gusa Rwanda Premier League yahisemo kuwuha Nshimiyimana Remy Victor , umwe mu basifuzi 2 beza ubu bari gutanga icyizere, uyu musore wo mukarere ka Kayonza , yaherukaga gusifura umukino wishiraniro , wahuje APR FC na Police FC, umukino warangiriye mu mpaka , gusa nyuma akaza gukurirwa ingofero.

Muri uyu mukino Remy Victor yanze igitego cya Police FC,  cyatsinzwe na Byiringiro Lague kuri kufura, benshi bibajije impamvu yanze iki gitego, ndetse impaka ziba ndende, gusa biza kugaragara ko Byiringiro Lague yakoze ikosa ryo gutera umupira mu izamu byako ako kanya (direct free kick) kandi yagombaga kubanza kuwupasa ( indirect free kick).

Nshimiyimana Remy Victor na Kayitare David, bagaragara nk'abasifuzi bari kuzamuka neza kurusha abandi , ndetse nibo bahabwa amahirwe yo guhabwa icyapa cya FIFA , kigaragaza umusifuzi mpuzamahanga.


Nshimiyimana Remy Victor ubwo yangaga igitego cya Police FC ntabwo abantu babyumvise ariko nyuma baza kumenya ko yari mukuri 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments