• Imyidagaduro / ABAHANZI

Rwiyemezamirimo Nduwimana Jean Paul wamamaye mu myidagaduro nka Noopja yasabye The Ben kudahagarika umuziki kuko byateza ingaruka mbi.

Abinyujije kuri Instagram, Noopja washinze Country Records yavuze ko bamwe mu babarizwa mu myidagaduro, basubira mu byaro abandi bakabura ijambo mu gihe The Ben yahagarika umuziki.

Yagize ati” The Ben uvuye mu muziki bamwe twasubira ibyaro, twabura ijambo, kuko ni wowe bamwe turiraho pe. Ubivuyemo uruganda rwaba rubuze umutware. Gumamo”.

Noopja atangaje aya magambo, nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hahwihwiswa ko yaba afitanye inzigo na The Ben.

Amakuru BTN RWANDA  yamenye ni uko  ko aba bombi bagikorana, ndetse ko abavuga ko bashwanye babivuga bagamije kubasebya.

Uwaduhaye amakuru yahamije ko aba bombi ari inshuti z’akadasohoka ku buryo gushwana byagorana cyane ko n’indirimbo “Indabo zanjye” yakorewe muri Country Records.

Ati”Ntabwo Noopja na The Ben bashobora gushwana kuko ni inshuti magara. Nonese na Indabo zanjye ntiyakozwe na murumuna wa Noopja witwa Kozze.”

Bizwi ko Noopja ari mu bafite uruhare mu kugira ngo iki gitaramo The Ben ateganya tariki 01 Mutarama 2026 kigende neza.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments