• Imyidagaduro / IBITARAMO


Umuhanzi Sylve NKEZABERA uzwi nka Silvizo  umaze kumenyekana mu muziki kubera gusubiramo indirimbo z'abandi bahanzi ibizwi nka Cover yaraye atawe muri yombi nyuma yo guteza amahane mu kabyiniro .

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025 lu kabyiniro kazwi nka Claucy Bar and Resto gaherereye ku Gisozi aho uwo muhanzi yari yatumiwe mu gitaramo cyari cyiswe Benno View Gala Night aho hari hatumiwe abahanzi batandukanye  barimo Fireman,Sky2 na bandi benshi .

Uyu muhanzi wagaragazaga ikinyabupfura gikeya ndetse n'ubusinzi ubwo yageraga ku rubyiniro yakomeje kugaragaza amahane menshi aho yumvikanishaga ko atacurangiwe neza na Dj wafashaga abahanzi ku rubyiniro.

Nyuma y'iminota myinshi ateza amahane yaje gukurwa ku rubyiniro amaze kwangiza micro  ndetse na machine yifashishwaga nkuko amakuru agera kuri BTN Rwanda .

Mu kiganiro na nyiri Claucy Bar and Resto yatangarije umunyamakuru wacu ko mu bikoresho silvizo yangije bifite agaciro kagera kuri Miliyoni .

Yasoje avuga ko nyuma guteza akaduruvayo muri icyo gitaramo bitabaje inzego zishinzwe umutekano zaje zikamuta muri yombi kugira abashe kuba yakwishyura ibyo yangirije .
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments