• Imikino / FOOTBALL

Ibitego bya Brahim Díaz na Ayoub El Kaabi byafashije Maroc gutsinda Ibirwa bya Comores ibitego 2-1, mu mukino ufungura Igikombe cya Afurika cya 2025.

Iri rushanwa ryatangiye kubera muri Maroc, ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, aho rizarangira ku ya 18 Mutarama 2026.

Ni umukino Maroc yatangiye yihuta cyane, bidatinze ku munota wa 10 yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Brahim Díaz.

Yatewe na rutahizamu Soufiane Rahimi ariko umunyezamu w’Ibirwa bya Comores, Yannick Pandor, ayikuramo neza.

Iyi kipe yakomeje gusatira cyane ariko igahusha uburyo bwinshi bw’ibitego. Ku munota wa 47, Díaz yahinduye umupira imbere y’izamu Neil El Aynaoui awuteye uca hanze gato y’izamu.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

Maroc yatangiranye imbaraga igice cya kabiri, Mazroui ahindura neza umupira imbere y’izamu usanga Brahim Diaz atsinda igitego cya mbere ku munota wa 55.

Ikipe y’Ibirwa bya Comores yashobora kwishyura igitego nyuma y’iminota itatu, ku mupira Rafiki Saïd Ahamada yazamutse wenyine yihuta asigaranye n’umunyezamu Yassin Bono atera agapira gato uyu munyezamu aragafata.

Iyi kipe yari mu rugo yakomeje gukina neza no gukora impinduka ariko igahusha uburyo bwinshi yabonaga.

Ku munota wa 74, Maroc yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu, Ayoub El Kaabi arigarama atsinda igitego cya kabiri.

Umukino warangiye Maroc yatsinze Ibirwa bya Comores ibitego 2-0 itangira intsinzi Igikombe cya Afurika ihabwa amahirwe yo kwegukana.

Iri rushanwa rizakomeza ku wa Mbere, tariki ya 22 Ukuboza 2025, aho Mali izakina na Zambia saa 16:00, Afurika y’Epfo izakira Angola saa Moya, mu gihe saa 22:00 Misiri izakina Zimbabwe.






Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments