Umutoza mushya wa Rayon Sports Bruno Ferry , yavuze ko agiye kwitegura neza umukino wa Super cup iyi kipe izakina na APR FC, kuko azi uburemere bwuyu mukino, ndetse avuga ko hari byinshi yamaze kubona agomba gukosora .
Kucyumweru taliki ya 21 Ukuboza nibwo Rayon Sports yatangaje kumugaragaro ko Bruno Ferry asinye amasezerano y'amezi 6 nk'umutoza mushya wiyi kipe, uyu mugabo y'imyaka 58 yavuze ko atari ubwa mbere aje mu Rwanda , ndetse avuga ko azi neza umupira w'amaguru wo mu Rwanda , yavuze ko abona icyerekezo werekezamo ari cyiza, cyane cyane ko hari abakinnyi beza baba abanyarwanda n'abanyamahanga.
Bruno Ferry anagira na Rayon Sports TV , yavuze ko ku wa gatanu ubwo iyi kipe yatsindaga Gorilla FC 2-1, hari ibyo yabonye yakunze , nibyo yabonye atakunze, gusa avuga ko bagomba gukora cyane kugirango babikosore, ati" hari ibyo nabonye kuwa 5 mu mukino nakunze , hari nibyo ntakunze ,icyo nababwira ni uko ngomba kubikosora vuba , kugirango tugire ikipe ikina uko mbishaka.
Bruno Ferry yavuze ko azi agaciro k'umukono wa APR FC na Rayon Sports
Abajijwe ku mukino wa Super cup iyi kipe ifitanye na APR FC taliki 10 Mutarama , yagize ati" Yego ndabizi ko uyu mukino ari ingenzi ku makipe yombi, rero tugomba kuwitegura muburyo bwose dushoboye, nkuko ejo nababonye bakina ni ikipe nziza, y'abakinnyi beza, rero ibizatugora ni byinshi gusa turacyafite umwanya wo kwitegura, gusa tuzatangira kuwitaho nyuka y'umukino wa shampiyona tuzakina taliki 28 ukuboza, kuko ndabizi uko uyu mukino ari ingenzi kuri Rayon Sports.
Bruno Ferry yasabye abakunzi ba Rayon Sports gukomeza kujya kuri stade gushyigikira ikipe yabo, yaba iri mubihe byiza cyangwa ibibi , kuko ari ingenzi cyane avuga ko mubihe bikomeye aribwo ikipe iba ikeneye cyane abafana , avugako aribwo abakinnyi baba ba bakeneye , ndetse ko nabo icyo bashaka ari uko abafana bishima, uyu mugabo afite akazi gakomeye kuko nta mwanya uhagije azabona wo gukoresha imyitozo ihagije , cyane ko iyi kipe igiye kujya mu bihe by'imikino yegeranye cyane mu gihe gito .
Nyuma yo gusinyira Rayon Sports Bruno Ferry yavuze ko hari byinshi agomba gukosora
Like This Post? Related Posts