• Amakuru / MU-RWANDA


Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yasobanuye ko abazarenga ku mabwiriza iherutse gushyira hanze abuza kwishyurana mu mafaranga y’amahanga (amadovize) ayo bishyuwe bazajya bayacibwa nk’ibihano ndetse abanze kuyishyura bashyirwe ku rutonde ruzwi rwa ‘CRB’.

Muri Nzeri 2025, ni bwo BNR yashyize ahagaragara amabwiriza avuguruye agenga ibyo kwishyurana mu madovize.

Ni amabwiriza yasohotse mu gihe hari abacuruzi n’abatanga serivisi zitandukanye bishyuzaga mu madovize by’umwihariko amadolari bigatuma ubwishyu buhenda bitewe n’uko akenshi agaciro ka yo kagenda kazamuka nyamara igiciro cy’icyishyurwa cyo kitazamutse.

Muri ayo mabwiriza hagaragaramo ibyiciro 14 by’ubucuruzi na serivisi byemerewe kwishyuzwa mu madovize ndetse n’uburyo n’abandi bashobora kubisaba BNR bigasuzumwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kugenzura imyitwarire y’urwego rw’imari muri BNR, Nsabimana Gérard, avuga ko hashyizweho n’ibihano biteganya ko abazafatwa bishyurwa mu madovize batabyemerewe bazajya baciwa ayo bishyuwe nk’amande.

Ati:"Dukorana n’inzego zitandukanye zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha na Polisi kuko biba ari ukwica amategeko. Uzajya ufatwa yayakiriye azajya acibwa 50% by’ayo yakiriye ku nshuro ya mbere, niyongera gufatwa ayo yishyuwe ayacibwe yose 100%."

Yagaragaje ko hateganyijwe n’uburyo bwo kongera guhana abazacibwa ayo amande ntibayatange.

Yagize ati:"Hari ushobora kuvuga ati ‘ubwo se BNR n’izo nzego niziza se ibyo bihano simbitange’. Ubwo ni ibihano biba byiyongereye ku bindi; nihajya harengaho iminsi 15 atayatanze tuzajya tugenda twongeraho 1% ku munsi kuri ya yandi twamuciye. Tuzajya kandi tumujyana ku kigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda (CRB) bivuze ko nta handi azaba yemerewe kwaka umwenda."

Yasobanuye ko impamvu ibyo bihano biremereye ari ingaruka kwishyurana mu madovize mu buryo butemewe bigira ku bukungu bw’Igihugu.

Yagize ati:"Mu kubungabunga ubukungu habamo no kubungabunga ifaranga ryacu kandi si umwihariko w’u Rwanda. Ni ukubera ko ifaranga ry’Igihugu iyo rihungabanye hari icyo bitera. Urugero dufata nko ku muntu ujya kurangura imyenda mu Bushinwa idolari rimwe riri kuvunjwa 1.000 Frw. Iyo idolari rigeze ku 1.500 Frw bimusaba menshi kurushaho. Icyo gihe uzarangura bimuhenze noneho azamure igiciro cy’imyenda mu Rwanda abantu bayigure ibahenze."

Ni amabwiriza yafashwe nyuma y'uko hari bamwe mu bakorera mu Mujyi wa Kigali by'umwihariko abakodesha inzu bavuga ko bishyuzwa ubukode mu madolari bikabateza ibihombo.

Mu gihe kandi ibyo bikorwa biteza n'igihombo leta kuko abo bishyurwa mu madolari bo bishyirwa imisoro mu mafaranga y'u Rwanda bityo bakaba banyereje imisoro kuko basorera amafaranga make kandi bishyuwe menshi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments