U Rwanda rwakiriye abarimu 143 bagize icyiciro cya kabiri cy’abarimu baturuka muri Zimbabwe, aho baje muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Aba barimu bageze mu Mujyi wa Kigali ku wa
Mbere tariki ya 22 Ukuboza 2025, baje basanga abandi barenga 150 bagize
icyiciro cya mbere, bageze mu Rwanda muri Nzeri 2022.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri
y’Abakozi ba Leta, umurimo n’imibereho myiza muri Zimbabwe, Simon Masanga,
yavuze ko ibikorwa byabo barimu byashimwe cyane n’ubuyobozi ndetse n’abaturage
bo mu Rwanda.
Ati “Dufite inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga,
ariko abenshi ni abarimu b’inzobere kandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu
Rwanda.”
Yavuze ko kandi ubwo baheruka mu
Rwanda, ngo basuzume uko abo barimu babayeho bassnze bafite ibyishimo.
Ati “Nta hantu nigeze mbona ibyishimo nk’ibyo bari bafite. Bamaze
kumenya ururimi rwaho, binjijwe mu muryango nyarwanda kandi Guverinoma y’u
Rwanda yishimiye cyane uruhare barimo gutanga.”
Mu Ukuboza, 2021, Minisiteri y’Uburezi
mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo muri Zimbabwe, akaba yari amasezerano yo
gushyiraho uburyo buboneye bwerekeye uko abarimu bo muri Zimbabwe bazaza
kwigisha bagenzi babo bo mu Rwanda.
Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu
byombi avuga ko Zimbabwe yohereza mu Rwanda abarimu bo kwigisha amasomo
y’icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye naza Kaminuza.
Aba barimu abenshi boherejwe mu
mashuri nderabarezi aho bagiye gukarishya mu rurimi rw’icyongereza.
Zimbabwe kandi yohereje kandi inzobere mu buvuzi n’abahanga mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT) mu Rwanda.