Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje ko ikipe izatwara igikombe kiruta ibindi ( super cup ) izahembwa million 20 n'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe izaba iya 2 izatwara million 10.
Ibi Ferwafa yabitangaje mu kiganiro n'abanyamakuru, ni umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC na mu bagabo , mu gihe Rayon Sports women izahura na Indahanvarwa, ukazabera kuri stade Amahoro taliki ya 10 Mutarama saa 17h .
Visi perezida wa Ferwafa ushinzwe tekinike bwana Richard Mugisha, yavuze ko mu ntego za Ferwafa harimo no kuzamura ibihembo amakipe ahabwa, ari nayo mpamvu muri uyu mwaka , ikipe izatwara igikombe cya Super Cup izahabwa million 20 n'amafaranga y'u Rwanda, mu bagabo n'abagore , ikipe izaba iya 2 izahabwa million 10 , mu gihe aya mafaranga ashobora no kuziyongera mu myaka iri imbere.
Ferwafa kandi yemeje ko amakipe azitabira Super Cup , buri kipe izabona ku mafaranga azava mu bafana , nyuma yo gukuramo ibizagenda ku kwishyura Stade Amahoro , ndetse amakipe yahawe inshingano zo gushishikariza abafana kuza kuri stade.
Like This Post?
Related Posts