• Imikino / FOOTBALL

Gikundiro Scholastic ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports WFC , yavuze ko yagombaga gusinyira APR Women FC ubwo yari afite imyaka 13 , ariko ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda bigatuma ajya muri Rayon Sports.

Gilundiro Scholastic,  ubu ni umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y'abagore, ndetse aherutse kuza mu ikipe nziza y'irushanwa muri CAF women's Champions league igice cya CECAFA, uyu mwana ubu ufite imyaka 16 ubwo yaganiraga n'umuyoboro wa YouTube Vida Sports, yavuze ko yatangiye gukina umupira afite imyaka 3 gusa, gusa yakinaga mu bahungu ndetse atari azi ko hari amakipe y'abakobwa abaho.

Yavuze ko ubwo yari afite imyaka 13 , yakoze igeragezwa muri APR WFC araritsinda, gusa Rayon Sports WFC iza kumwegukana ahanini bivuye ku bihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda yahawe byo kunywa amata no kuba Se umubyara ari umufana wa Rayon Sports,  abajijwe uko yisanze muri Rayon Sports WFC Scholastic yagize ati" nari nabanje kujya gukora igeragezwa muri APR WFC,  banamfashe ,haburaga ko ababyeyi banjye basinya gusa ibyangobwa byose babitanze".


Gikundiro Scholastic avuga ko yagiye muri Rayon Sports kubera ibihumbi 10 yahawe byo kunywa amata

Yakomeje agira ati" rimwe nari nicaye ku kibuga nagiye kureba abandi bana bari gukina , haza umugabo wo muri Dream team abaza umutoza abana ba bakobwa bazi gukina,barampamagara ndagenda ampa ikizamini cyo gutera amanota 300 ndayatera", Gikundiro yavuze ko uyu mugabo yamubajije icyo anywa iyo avuye ku ishuro , undi amusubiza ko anywa amazi , niko kumuha ibihumbi 10 by'amafaranga y'u Rwanda,  kugirango anjye anywa amata.

Kubera ko amafaranga yari yoherejwe kuri telephone ya mama we , uyu mwana w'umukobwa avuga ko ibyo kuba yari yaje kukibuga yahise abyibagirwa , yiruka ajya kureba mama we ngo amuhe amafaranga ye, avuga ko bwacyeye ajya ku ishuri, agarutse murugo asanga Rayon Sports yamaze gusinyana amasezerano n'babyeyi be, aba yisanze muri Rayon Sports gutyo .


Gikundiro Scholastic aheruka kuba umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 10 muri Rayon Sports WFC 

Icyakora uyu Scholastic, avuga ko kuba papa we umubyara akunda Rayon Sports,  uyu mwana akaba anitwa "Gikundiro" nk'akabyiniriro ka Rayon Sports, byabereye imbogamizi inzira yo kujya muri APR WFC,  ati" Rayon Sports ni ikipe ikunzwe cyane n'abanyarwanda , kandi bitewe nukuntu nitwaga "Gikundiro" , ntabwo papa wanjye yabikunze, ahita avuga ati ntabwo wanjya muri APR WFC , uranjya muri Rayon Sports ".

Hari amakuru avuga ko ikipe ya APR WFC,  yashatse gukoresha imbaraga ngo yisubize iyi mpano yari yivumburiye , gusa Uwayezu Jean Fideli wari umuyobozi wa Rayon Sports icyo gihe akababera ibamba, ndetse Scholastic abigarukaho yavuze ko byabaye intambara ikomeye kugirango Rayon Sports  imwegukane .

Gikundiro Scholastic , ubu ari gukina umwaka wa 3 muri iyi kipe yambarara ubururu n'umweru, ndetse amaze gutwarana nayo ibikombe bitandukanye , icyakora kubera imyaka ye , kubona umwanya uhoraho wo gukina byabanje ku mugora, gusa uyu mwaka w'imikino ni umwe mu nkingi za mwamba iyi kipe yo mu Nzove igenderaho.


Gikundiro Scholastic yaje mu bakinnyi beza 11 muri CAF Women Champions league  mu gice cya CECAFA

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments