Mu Karere ka
Kirehe, mu Murenge wa Gatore, umusore uri mu kigero cy'imyaka 23 y'amavuko
witwa Nsengiyumva Emmanuel wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto,
yasanzwe yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana na moto ye barayitwara,
umubiri we bajya kuwutaba mu gishanga gihingwamo umuceri.
Ibi
byabereye mu Mudugudu Nyakabungo, mu Kagari ka Cyunuzi, mu Murenge wa Gatore,
mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu ijoro rya Bonane rishyira ku
wa Gatanu, tariki ya 02 Mutarama 2026.
Abaturage
baganiriye na BTN TV basobanuye uko bamenye iby'urupfu rwa nyakwigendera.
Umwe yagize
ati: "Nazindutse ngiye mu isoko rya Gatore mu gitondo kare nsanga
abaturage bari bagiye guhinga bavuga ko hari umuntu ushobora kuba yapfiriye
hariya cyangwa itungo, tujya hepfo turareba dusanga igitambaro cy'umumotari
kirahongaho kiriho amaraso, hari n'ahantu bagundaguraniye, tugeze hepfo gato
tubona ahantu bagiye bamukurura, dukurikiye dusanga bageze mu muyoboro w'amazi
barakomeza barakurura hanyuma dusanga bamutabye mu gishanga munsi y'amasinde
yari amaze iminsi ahinzwe...duhita twitabaza inzego z'ubuyobozi."
Undi
muturage yakomeje avuga ko ibyabaye kuri uwo mu motari ari igikorwa
cy'indengakamere.
Yagize
ati:"Ni igikorwa cy'indengakamere, ni kibi cyane ariko ababikoze bishoboke
ko bashakaga kumwiba moto ye kuko yari amaze iminsi mike ari bwo ayibonye. Moto
ye bayitwaye kuko ntayo twahasanze."
Abo mu
muryango wa nyakwigendera bavuga ko babanje kumubura babonye atatashye,
bamuhamagaraga kuri telefone ntiyitabe.
Ati:"Twamuhamagaraga
kuri telefone ntitumubone, Se yakomeje kuyicishamo ariko ntayitabe nyuma
mushiki we ayihamagaye barayifa ariko uyitabye aravuga ngo urinde ko
ntakumenye? Mushiki we ati se nturi Emmanuel? Undi ati ni we, mushiki we ati
urambeshya nturi Emmanuel, uwo muntu ahita aseka akupa telefone."
Umuvugizi wa
Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru,
anahumuriza abaturage.
Yagize
ati:"Mu gihe cya Saa Moya n'iminota makubyabiri n'itanu (7h25') hari
abaturage babiri (2) bari bagiye guhinga babona amaraso baziko ari nk'itungo
bahiciye, bayakurikiye babona hari umurambo w'umusore bahita bamenyesha polisi
hanyuma polisi n'inzego z'umutekano twahise tujyaho dusanga bamwishe bamutaba
mu gishanga gihingwamo umuceri, basa n'abamushyinguye ariko bamurenzeho
amasinde n'ibyondo, basaga n'abamuhishemo agaragara gato."
SP Hamdun
avuga ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko uwo murambo ari uw'umusore uri mu
kigero cy'imyaka 23 y'amavuko wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto muri
ako gace.
Yakomeje avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane nyir'izina abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.