• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gatore, umusore uri mu kigero cy'imyaka 23 y'amavuko witwa Nsengiyumva Emmanuel wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, yasanzwe yishwe n'abagizi ba nabi bataramenyekana na moto ye barayitwara, umubiri we bajya kuwutaba mu gishanga gihingwamo umuceri.

Ibi byabereye mu Mudugudu Nyakabungo, mu Kagari ka Cyunuzi, mu Murenge wa Gatore, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu ijoro rya Bonane rishyira ku wa Gatanu, tariki ya 02 Mutarama 2026.

Abaturage baganiriye na BTN TV basobanuye uko bamenye iby'urupfu rwa nyakwigendera.

Umwe yagize ati: "Nazindutse ngiye mu isoko rya Gatore mu gitondo kare nsanga abaturage bari bagiye guhinga bavuga ko hari umuntu ushobora kuba yapfiriye hariya cyangwa itungo, tujya hepfo turareba dusanga igitambaro cy'umumotari kirahongaho kiriho amaraso, hari n'ahantu bagundaguraniye, tugeze hepfo gato tubona ahantu bagiye bamukurura, dukurikiye dusanga bageze mu muyoboro w'amazi barakomeza barakurura hanyuma dusanga bamutabye mu gishanga munsi y'amasinde yari amaze iminsi ahinzwe...duhita twitabaza inzego z'ubuyobozi."

Undi muturage yakomeje avuga ko ibyabaye kuri uwo mu motari ari igikorwa cy'indengakamere.

Yagize ati:"Ni igikorwa cy'indengakamere, ni kibi cyane ariko ababikoze bishoboke ko bashakaga kumwiba moto ye kuko yari amaze iminsi mike ari bwo ayibonye. Moto ye bayitwaye kuko ntayo twahasanze."

Abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko babanje kumubura babonye atatashye, bamuhamagaraga kuri telefone ntiyitabe.

Ati:"Twamuhamagaraga kuri telefone ntitumubone, Se yakomeje kuyicishamo ariko ntayitabe nyuma mushiki we ayihamagaye barayifa ariko uyitabye aravuga ngo urinde ko ntakumenye? Mushiki we ati se nturi Emmanuel? Undi ati ni we, mushiki we ati urambeshya nturi Emmanuel, uwo muntu ahita aseka akupa telefone."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje aya makuru, anahumuriza abaturage.

Yagize ati:"Mu gihe cya Saa Moya n'iminota makubyabiri n'itanu (7h25') hari abaturage babiri (2) bari bagiye guhinga babona amaraso baziko ari nk'itungo bahiciye, bayakurikiye babona hari umurambo w'umusore bahita bamenyesha polisi hanyuma polisi n'inzego z'umutekano twahise tujyaho dusanga bamwishe bamutaba mu gishanga gihingwamo umuceri, basa n'abamushyinguye ariko bamurenzeho amasinde n'ibyondo, basaga n'abamuhishemo agaragara gato."

SP Hamdun avuga ko iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko uwo murambo ari uw'umusore uri mu kigero cy'imyaka 23 y'amavuko wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto muri ako gace.

Yakomeje avuga ko Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane nyir'izina abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments