Umuvugizi Wungirije w’Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Dr. Balinda Oscar, yavuze ko ubwo abo barwanyi bari bageze mu gace ka Luvungi basatira Umujyi wa Uvira baguye ku ntwaro nyinshi u Bubiligi bwari bwohereje zitarakoreshwa.
Mu kiganiro
yagiranye na Imvaho Nshya, Dr. Balinda yavuze ko ifatwa rya Uvira ryaturutse ku
bushotoranyi bw’igisirikare cya Congo kuko ari cyo cyabashotoye kikabarasaho.
Ati “Buriya akenshi nubwo RDC yemera ibintu mu biganiro ariko
iba ifite ikindi kibyihishe inyuma. Twari muri Kamanyola n’igice kimwe cya
Katogota twiturije tuhamaze amezi 10 baradutera. Bohererezaga amabombe muri
Kamanyola basenya inzu bica n’abantu. Harimo n’ayaturukaga mu gihugu cy’u
Burundi bafatanya, turavuga tuti tugomba kwirwanaho.”
Dr. Balinda yavuze ko ibyo ari byo byatumye begura intwaro
bagana mu Mujyi wa Uvira ariko agaragaza ko ihuriro ry’ingabo bahanganye nta
bunararibonye ku rugamba rifite ari yo mpamvu bazitsinze.
Ati “Wazalendo ni abantu b’abasivili b’amabandi bahawe
ibikoresho by’intambara batazi kubikoresha nta n’amahugurwa babonye. [...].
Ziriya ngabo z’i Burundi buriya akenshi ni Imbonerakure zambaye impuzankano
y’Igisirikare cy’u Burundi.”
Yavuze ko kuri urwo rugamba bageze mu gace ka Luvungi kari mu
bilometero bitageze kuri 10 ugana mu Mujyi wa Uvira bahasanga intwaro nyinshi u
Bubiligi bwari bwaraguriye RDC ariko zitarakoreshwa.
Ati “Bari bafite ibikoresho byinshi bimwe byatanzwe n’u Bubiligi
sinshaka kubihisha. Twabisanze mu ishuri hariya Luvungi bigifunze mu makarito.
[...]. Ibikoresho bya gisirikare dufite aha mbere tubikura ni mu byo dufata ku
rugamba, ibindi ni ibyo tugura n’ingabo za Leta.”
“Ni yo mpamvu mujya mubona harimo aba Colonel n’aba General [ba
FARDC] bari gucirwa imanza, haba harimo abazira guta intwaro ku rugamba
n’abazigurisha, rero turazigura.”
Dr. Balinda yabajijwe impamvu abona u Bubiligi bukomeje gushyira
RDC ku ibere muri iyi ntambara avuga ko uretse izishingiye ku mateka
y’ubukoloni harimo n’umubano mwiza bufitanye na Perezida Félix Tshisekedi.
Ati “Tshisekedi akigera ku butegetsi yafashe Congo ayisubiza u
Bubiligi. Yarayibahaye yose ubu politiki yose ya Congo igendera ku mabwiriza
y’u Bubiligi. Tshisekedi ajya kureba Umwami wabwo uko ashatse ni nk’umwana wo
mu rugo.”
“Kuba twararwaniye ubwigenge bw’iki gihugu ni nk’aho byapfuye
ubusa kuko yaragifashe agisubiza mu maboko ya ba gashakabuhake ba kera. Ubu ni
nk’aho twasubiye mu mwaka wa 1958 ubwo barwaniraga ubwigenge.”
Dr Balinda yongeyeho ko AFC/M23 ishyigikiye inzira y’ibiganiro
by’amahoro na RDC kandi ko idafite gahunda yo gufata igihugu ahubwo icyo
irwanira ari uburenganzira bw’Abanye-Congo.