• Amakuru / POLITIKI


Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kugirira uruzinduko i Luanda muri Angola nyuma y’iminsi itatu ahavuye.

Tshisekedi yaherukaga i Luanda ku wa Mbere tariki ya 5 Ukuboza, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida wa Angola, João Lourenço.

Perezidansi ya Congo Kinshasa mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Lourenço ari we watumiye Tshisekedi kujya i Luanda.

Yunzemo iti: “Ibiganiro byahuje aba bakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku gusuzuma ingamba n’ibikorwa biri gukorwa bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’inzira za Washington na Doha.”

Amakuru avuga ko Tshisekedi amaze igihe asaba Lourenço kumuhuriza mu biganiro n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, mu rwego rwo gukemura ibibazo birimo icy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi biganiro kandi ngo Tshisekedi arashaka ko byitabirwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwe, irimo n’uwa AFC/M23.

Mu byo Tshisekedi yasabye Lourenço, ni uko ibyo biganiro byabera i Kinshasa, hanyuma Angola ikaba umuhuza wabyo.

Yasabye kandi kugira ngo AFC/M23 yemererwe kwitabira biriya biganiro, ari uko AFC/M23 igomba gutangaza ku mugaragaro ko yemeye gutanga agahenge, ndetse akaba we ubwe ukurikirana iyubahirizwa ryako.

Amakuru avuga ko Perezida wa RDC yahisemo kwitabaza Angola, nyuma y’uko igihugu cye gisa n’icyateye umugongo ibiganiro bya Doha cyahiriragamo na AFC/M23.

Icyakora ubuyobozi bw’uyu mutwe buvuga ko butazemera kuva mu biganiro bya Doha ngo bujye mu biyobowe na Lourenço.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments