Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kugirira uruzinduko i Luanda muri Angola nyuma y’iminsi itatu ahavuye.
Tshisekedi yaherukaga i Luanda ku wa Mbere
tariki ya 5 Ukuboza, aho yahuriye akanagirana ibiganiro na Perezida wa Angola,
João Lourenço.
Perezidansi ya Congo Kinshasa mu
butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko Lourenço ari we watumiye
Tshisekedi kujya i Luanda.
Yunzemo iti: “Ibiganiro byahuje aba
bakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku gusuzuma ingamba n’ibikorwa biri gukorwa
bigamije kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’inzira za Washington na Doha.”
Amakuru avuga ko Tshisekedi amaze igihe
asaba Lourenço kumuhuriza mu biganiro n’abanyapolitiki batavuga rumwe
n’ubutegetsi bwe, mu rwego rwo gukemura ibibazo birimo icy’umutekano muke wo mu
burasirazuba bwa Congo.
Ibi biganiro kandi ngo Tshisekedi
arashaka ko byitabirwa n’imitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bwe, irimo
n’uwa AFC/M23.
Mu byo Tshisekedi yasabye Lourenço, ni
uko ibyo biganiro byabera i Kinshasa, hanyuma Angola ikaba umuhuza wabyo.
Yasabye kandi kugira ngo AFC/M23
yemererwe kwitabira biriya biganiro, ari uko AFC/M23 igomba gutangaza ku
mugaragaro ko yemeye gutanga agahenge, ndetse akaba we ubwe ukurikirana
iyubahirizwa ryako.
Amakuru avuga ko Perezida wa RDC
yahisemo kwitabaza Angola, nyuma y’uko igihugu cye gisa n’icyateye umugongo
ibiganiro bya Doha cyahiriragamo na AFC/M23.
Icyakora ubuyobozi bw’uyu mutwe buvuga ko butazemera kuva mu biganiro bya Doha ngo bujye mu biyobowe na Lourenço.