• Amakuru / POLITIKI


Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda yitabiriye inama idasanzwe y’Umuryango w’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) yahuje Abaminisitiri b’Ingabo ibera i Livingstone muri Zambia.

Iyi nama yabaye ku wa 10 Mutarama 2025, yiga ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda rivuga ko “Inama yibanze ku gushaka umutekano no korohereza abakora ibikorwa by’ubutabazi mu Burasirazuba bwa RDC.”

Rigaragaza ko iyi nama yabanjirijwe n’inama y’itsinda ry’inzobere mu by’umutekano za ICGLR yateranye ku wa 8 Mutarama 2026, ikurikirwa n’iy’Abagaba Bakuru b’Ingabo bo mu bihugu bigize ICGLR.

Amashyamba ya RDC arangwamo intambara kuva mu myaka myinshi ishize ariko zakajije umurego mu myaka 32 ishize ubwo abahoze muri Ex-FAR bahungiragayo hamwe n’Interahamwe bagakomeza ibikorwa bya gisirikare birimo no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Magingo aya mu Burasirazuba bwa RDC kandi hari intambara ihanganishije ingabo za Leta na AFC/M23 kuva mu 2021. Hanabarizwa imitwe yitwaje intwaro irenga 260 yose ihora igaba ibitero mu bice bitandukanye yica ikanasahura abaturage.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments