Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, umugore wari usanzwe yicuruza (Indaya) yasanzwe mu nzu yabagamo yapfuye bikavugwa ko yaba yishwe n’umugabo bari batahanye mu masaha ya Saa Munani z’ijoro (02h00').
Ibi
byabereye mu Mudugudu w’Indatwa, mu Kagari ka Rwezamenyo I, mu Murenge wa
Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali.
Abaganiriye
na BTN TV batangaje ko bababajwe n'urupfu rwa Zainabu kuko yari ababaniye neza.
Bakomeje bavuga ko kugira ngo bamenye ko nyakwigendera yapfuye byaturutse ku
makuru yatanzwe na bagenzi be bazindutse bagiye kumutura telefone bagerayo
batungurwa no gusanga iwe hafunguye.
Umwe
ati:"Numvise nijoro nka Saa Cyenda (03h00') abagore bari gukomanga ku
muryango we kuko njye ntuye hano inyuma ye gato, bakomangaga bavuga ngo abahe
amayinite yo guhamagara (Airtime) hanyuma Kayitesi aravuga ngo nyamara Zainabu
wasanga bamwibye ndabona iwe hakinguye? Bagira amatsiko barakomanga cyane mu
gipangu bumva ntiyikiriza umwe akubiseho umugeri urugi ruhira rukinguka bahita
bamubona aryamye mu ishuka yapfuye nta we uzi isaha yapfiriyeho ariko ngo Saa
Sita yarakiri mu muhanda."
Bavuze kandi
ko batunguwe n'urupfu rwa nyakwigendera kuko atigize ataka cyangwa ngo atabaze
wenda ngo abe yatabarwa.
Undi
muturage yagize ati:"Mu by'ukuri ntabwo tuzi uko yapfuye, ntabwo yigeze
ataka, nta muntu wigeze umenya ngo byagenze bite. Uko twese duturanye
byaducanze, twaguye mu kantu."
Amakuru
atangwa n'abaturage bo muri ako gace avuga ko Zainabu yatahanye n'umugabo
mugufi bagira ngo bagiye kuryamana bityo bagakeka ko yaba ari we wagize uruhare
mu rupfu rwa nyakwigendera.
Umuturage
witwa Mukampogazi Marie Claire, uvuga ko avuganira abakora uburaya avuga ko
bahura n'imbogamizi nyinshi yaba bo ubwabo ndetse n'abana babo bityo hakaba
hakwiye kugira igikorwa mu kurwanya ipfu zabo za hato na hato.
Yagize
ati:"Uwabere yari uw'i Gahanga, uwa kabiri yari uw'i Nyabugogo ku Isi ya
cyenda, uwa gatatu aba uw'i Gikondo Sodoma, uwa kane abaye uwa Rwezamenyo. Ubu turabona ipfu za 2016 ari zo zagarutse
kuko nabwo nibwo buryo bapfagamo kandi bose bari gupfa urupfu rumwe."
Ku rundi
ruhande hari abavuga ko ako kazi ku buraya bakwiye kukareka, bakereka no
gukorakora (kwiba) ndetse no kwanduza bamwe mubo baryamana sida kuko ari byo
bituma bamwe bihorera.
Ati:"Hari
igihe umugabo amujyana akagaruka avuga ngo wa ndaya we wanyanduje sida, akaba
yagaruka kwihorera avuga ko yamwanduje sida. Gusa, abagabo b'ubu yaba umuto
cyangwa umukuru nta n'umwe ukemera agakingirizo (Condoms). Imana idufashe
tubone akandi kazi dukora."
Aba baturage
bakomeje bavuga ko abakora uburaya bakwiye no kureka kujya biba abagabo
babagana kuko hari abafite iyo ngeso yo gusopa (kwiba) abo basambana.
Nyakwigendera
Zainabu yasize abana babiri (2), gusa, abaturage basaba ko bashyigikirwa mu
mibereho yabo ndetse no kumushyingura.
Iyi nkuru ibaye nyuma y'icyumweru kimwe, ahazwi nka Sodoma, mu Mudugudu wa Marembo I, mu Kagari ka Kanserege, Murenge wa Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri, tariki ya 06 Mutarama 2026, umukobwa witwa Ingabire Nadine wakoraga uburaya, yasanzwe mu cyumba cya lodge yapfuye, umurambo we uri munsi y'igitanda uziritse, bikekwa ko yishwe n'abagabo babiri bari bari gusambana.