Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Madamu Louise Mushikiwabo nk’Umukandida wo gukomeza kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) muri manda ya gatatu.
Biteganywa ko uzakomeza
kuyobora uyu muryango azamenyekanira mu Nama ya 20 ya OIF Itegerejwe kubera i
Phnom Penh muri Cambodge mu mezi 10 ari imbere.
Nk’uko byashimangiwe na
Jeune Afrique, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier
Nduhungirehe, yabigarutseho mu kiganiro yanakomoje ku bibazo by’umutekano muke
mu Karere k’ibiyaga Bigari.
Manda ya kabiri ya Madamu
Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF irasoza muri uyu mwaka ari na yo mpamvu
kandidatire zatangiye gutegurwa kugeza mu mpera za Mata.
Madamu Louise Mushikiwabo,
yongeye gutorerwa kuyobora uyu Muryango mu 2022 muri manda ya kabiri aho yari
umukandida rukumbi kuri uwo mwanya.
Kuri iyi nshuro hari andi
mazina yatangiye guhwihwiswa ko bashobora kuzahatana barimo na Michaëlle Jean
wo muri Canada yasimbuye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2018.
Abandi bivugwa ko bashobora
kuzahangana mu matora ni Augustin Nze Nfumu wo muri Guinée Equatoriale.
Louise Mushikiwabo, yavutse
ku wa 22 Gicurasi 1961, akaba ari Umunyamabanga Mukuru wa Kane wa OIF. Mbere yo
kujya kuri uwo mwanya, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane
w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018. Yanabaye Umuvugizi wa Guverinoma,
ndetse mbere yaho yari Minisitiri w’Itangazamakuru.
Ku wa 12 Ukwakira 2018, ni bwo yatorewe bwa mbere kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine, mu Nama Nkuru ya Francophonie yabereye i Yerevan muri Armenia, yongera gutorerwa gukomeza izi nshingano muri Ugushyingo 2022.