• Imikino / FOOTBALL

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryandikiye amakipe 6, arimo Rayon Sports na APR FC,  riyamenyesha amataliki bazakiniraho imikino y'igikombe cy'intwali , kimaze kuba ngaruka mwaka 

Ni imikino iteganyijwe gutangira taliki ya 28 Mutarama 2026, igasozwa taliki ya 01 Gashyantare 2026, mu cyiciro cy'abagabo amakipe ya APR FC,  Rayon Sports,  Police FC na AS Kigali,  niyo azakina iri rushanwa bijyanye nuko yitwaye mu mwaka ushize w'imikino,  mu gihe mu bagore Rayon Sports izakina na Indahangarwa ku mukino wa nyuma , kuko arizo zitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino.


Ferwafa yamaze kwandikira amakipe iyamenyesha amataliki y'irushanwa ry'intwali 

Mu cyiciro cy'abagabo hazabaho gukina 1/2 , maze taliki ya 02 Gashyantare hakinwe umukino wa nyuma, nubwo hataramenyekana uko FERWAFA izahuza amakipe, ariko birashoboka cyane ko Rayon Sports na APR FC zakongera guhura , ikaba yaba ibaye inshuro ya 3 mu gihe kitageze no kumeze 4, ndetse ubwo byaba bisobanuye ko uyu mwaka w'imikino ayamakipe nibura inshuro nke azahura ari 4, ibintu bidakunze kubaho .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments